Lewis George Igaba-Ishimwe uherutse gusinyira Arsenal, yavuze ko u Rwanda nta kintu na kimwe aruziho ndetse ko nta kintu aruziho ngo we ari umwana Tromso muri Norway aho yakuriye ibindi byose bivugwa ntabyo azi.
Mu ntangiro z'uku kwezi kwa Kanama 2020, ni bwo Arsenal yemeje ko yamaze gusinyisha Lewis George Igaba-Ishimwe amasezerano y'imyaka 2 n'igice.
Uyu mukinnyi w'imyaka 19 ukina ku mpande asatira, yavukiye mu Rwanda, yaje kuhava we n'ababyeyi be ubwo yari afite imyaka 4 berekeza muri Norway, ni n'aho yatangiriye gukina umupira w'amaguru.
Nyuma yo gusinyira Arsenal, uyu musore yahise anyomoza ibyavugwaga ko yerekeje muri iyi kipe bitewe n'imikoranire y'u Rwanda na Arsenal yo guteza imbere ubukerarugendo bw'u Rwanda binyuze muri Visit Rwanda, yasinyiye Arsenal kubera ubushobozi bwe.
Yagize ati“ibyo nabibonye mu itangazamakuru abantu babyandika. Bansinyishije bitewe n'ubushobozi bwanjye nk'umukinnyi, ni ahanjye ho kwerekana ko uyu mwanya nawubonye unkwiriye.”
Avuga ku Rwanda yavuze ko we nta kintu azi ku Rwanda na kimwe uretse ibyo ababyeyi bamubwiye, ngo ni umwana wa Tromso aho yakuriye.
Yagize ati“ikintu cya mbere kandi cy'ingenzi njye ndi umuhungu wo muri Tromso(muri Norway). Aho ni ho nakuriye, ni ho nabaye ubuzima bwanjye bwose. Ikintu nzi kuri icyo gihugu(Rwanda), ni ibyo ababyeyi banjye bambwiye nta kindi, ibindi ntabyo nzi.”
Uyu mukinnyi w'imyaka 19, yakuriye mu ikipe y'abato muri Norvege ya Tromso IL nyuma aza gukinira Tromsdalen na Fram Larvik batandukanye umwaka ushize wa 2019.
source http://isimbi.rw/siporo/article/igaba-ishimwe-wasinyiye-arsenal-yihakanye-u-rwanda