Dalia umugore w'umukristo ukomoka mu gihugu cya Iraq yagize ubutwari akomezwa n'Ijambo ry'Imana ndetse akomeza n'abandi bakristo n'ubwo yari mu kaga gakomeye muri ISIS (Islamic State of Iraq and Syria).
Dalia ahora afunze ibikapu yiteguye kongera guhunga
Yibuka neza ijoro ryo muri Kanama mu 2014 ubwo we n'umuryango we bagombaga guhunga urugo rwabo ruherereye mu kibaya cya Nineve. Nyuma y'uko umutwe w'abaislamu (jihadist group) ufata Mosul, uyu umutwe wa kislamu wirukanye Dalia n'umuryango we mu mujyi wabo, hamwe n'abandi bakristu ibihumbi.
Dalia, umubyeyi w'abana batatu, aragira ati: "Ndibuka ko nari mpangayitse cyane!Twavuye mu nzu yacu twari tumaze imyaka twubaka twirukankira ahantu tutazi, tugenda nta myenda nta n'ikindi tujyanye”.
Yakomeje agira ati: “Mu nkambi y'impunzi, abantu bambazaga impamvu ndimo guseka, nkabasubiza ko dushobora kubura ubutunzi bwose bw'isi, ariko turacyafite Yesu kandi nta muntu n'umwe wamutubuza. Bibiliya ivuga ko abizera Yesu bazatotezwa, kandi ibyo turabizi neza".
“Ntibisobanuye ko ikibazo cyabaye kitangizeho ingaruka kuko niriwe ndira umunsi wose mugihe twahungaga. Ariko gutotezwa byarushijeho kunyegereza Kristo mwikomezaho”.
Nyuma yo kumara imyaka myishi mu buhungiro bavuye aho bavukiye, Dalia n'umugabo we Imana yabatumye gusubira mu Kibaya cya Nineve gukomeza Abakristo bagenzi be no gukomeza itorero muri rusange. Hatitaweho ibibazo barimo, Dalia ubu ni intwari arimo kwigisha abagore Bibiliya.
Asubira mu mujyi we mu 2017, hari ahantu hateye ubwoba kuko amazu yari yaratwitswe andi yanditseho amagambo ya kisilamu.
Dalia ati: "Ndetse no mu nzu yanjye bwite, numvaga meze nk'umunyamahanga, nk'aho ntari uw'aha hantu. Birababaje cyane! Mubyukuri ibikapu byacu bihora bipakiye twitegura ko dushobora kongera guhunga”.
Uyu mubyeyi Dalia yunzemo ati"Nkomeye cyane ku bana banjye , mpora mbasaba kwitonda. Umukobwa wanjye yiga i Mosul, ahakunze kugaragara ibikorwa by'ishimutwa ry'abana, mubyukuri biteye ubwoba”.
Ariko kujya mu rusengero no guhura n'Imana byamuhaye ibyiringiro, arasenga cyane kandi abifshijwemo na Yesu.
Dalia aragir ati: “ Mugihe numva mbabaye cyangwa ncitse intege, ntakira Imana ikansubiza intege mu bugingo. Buri gihe nibuka ijambo intumwa Pawulo yavuze nkarisubiramo kenshi rivuga ngo nshobozwa byose na Kristo umpa imbaraga ”.
Source: www.christiantoday.com
source https://agakiza.org/Iraq-Umubyeyi-w-umukristo-buri-gihe-ahora-yiteguye-guhunga-ISIS.html