Kapiteni w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Haruna Niyonzima avuga ko mbere y'uko Mugiraneza Jean Baptsite [Migi] asezera mu ikipe y'igihugu ari we yabanje kubibwira, gusa ntabwo yemera ko cyari cyo gihe cye cyo gusezera.
Tariki ya 13 Kanama 2020 ni bwo Mugiraneza Jean Baptiste uzwi nka Migi, nyuma y'imyaka 14 yasezeye mu ikipe y'igihugu kuko yumvaga ibyo yagombaga gutanga yamaze kubitanga.
Mu kiganiro na B&B FM, kapiteni w'ikipe y'igihugu Haruna Niyonzima yavuze ko mbere y'uko Migi afata umwanzuro wo gusezera mu ikipe y'igihugu yabanje kubimubwira ariko bitari cyo gihe cyo gusezera.
Yagize ati“Ninjye yabibwiye mbere kuko n'ubundi ni inshuti yanjye, ni umuntu tuganira ibintu byinshi cyane ariko buriya afite impamvu ze ntaribuze kuvuga ashobora no kuba yarazivugiye ku giti cye ariko ku bwanjye ntabwo byemera 100%, Migi ntabwo yari ageze igihe cyo kuba yasezera mu ikipe y'igihugu.”
Yakomeje avuga ko Migi yasezeye bitewe n'abanyarwanda birirwaga bamusazisha ngo arashaje, aho we abona ko gusaza atari ikibazo ahubwo ikibazo ari ibyo yaba atanga.
Ati“ndabikomoza ku banyarwanda, kuko njye ndi umunyarwanda, ibi bintu abantu batubwira, umutwe wanjye si wo wa Migi uburyo tuzaganira ibintu uko nzabifata siko Migi azabifata, ibi bintu bavuga ngo abantu ni abasaza, barashaje ntacyo bivuze, muri ruhago ntaho biba bihuriye, ubushobozi bwawe ni byo bya mbere.”
Yahamije ko Migi yasezeye kubera umujinya n'agasuzuuro.
Yagize ati“uyu munsi Migi ndabizi neza ko Migi yasezeye kubera umujinya n'agasuzuguro, erega buriya ntibazakubeshye, twebwe ntabwo dushaka kuzakinira ikipe y'igihugu ngo dupfiremo ariko kuba tuba turimo n'ubwo tutakina hari akazi twakora kakagira agaciro.”
Yakomeje avuga ko abakeka ko impamvu badasezera ari amafaranga bakuramo atari byo kuko ubu mu ikipe y'igihugu nta n'amafaranga menshi arimo ugereranyije na mbere kuko mbere kwinjira mu mwiherero w'ikipe y'igihugu byari 1000$, mu gihe ubu bisigaye ari 500$.
source http://isimbi.rw/siporo/article/migi-twaravuganye-ariko-njye-sinabyemeye-haruna-niyonzima