Iyi manda yaje nyuma y'uko abaturage bagera kuri miliyoni enye bandikiye Inteko Ishinga Amategeko basaba ko ingingo ya 101 yabuzaga Perezida Kagame kongera kwiyamamaza yavugururwa biza no kurangira abagera kuri 98% bemeje ko Itegeko Nshinga rivugururwa binyuze mu matora ya Referandumu.
Ibi byashimangiwe n'amatora yabaye ku wa 3-4 Kanama 2017, aho Perezida Kagame abanyarwanda bamuhundagajeho amajwi 98, 79 % bamutorera gukomeza kubayobora mu myaka irindwi.
Abahanga n'impuguke mu bijyanye n'imiyoborere na Politiki muri rusange bagaragaza ko imbere mu gihugu iyi myaka itatu yabaye umwanya wo gushimangira kubaza abantu inshingano no guteza imbere imiyoborere ishyira umuturage ku isonga.
Impuguke muri Politiki, Dr Ndushabandi Eric aherutse kubwira RBA, ko iyi myaka itatu Perezida Kagame amaze ayobora abanyarwanda umuntu yayirebera mu buryo butatu aribwo Politiki Mpuzamahanga, mu Karere ndetse na Politiki y'imbere mu gihugu.
Muri iyi myaka itatu nibwo u Rwanda rwayoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, nibwo kandi umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo yatorewe kuyobora Umuryango w'Ibihugu bikoresha ururimi rw'Igifaransa, OIF, ndetse u Rwanda rwayoboye Umuryango wa Afurika y'I Burasirazuba, EAC.
Dr Ndushabandi avuga ko “Aho u Rwanda rwari rugeze wabonaga harabaye ubushake bukomeye n'umurongo mugari wa politiki bwo kubaka imibanire n'ibindi bihugu ndetse n'imiryango mpuzamahanga.”
Yakomeje avuga ko “Nko muri Politiki y'akarere hari ibibazo byari bihari umuntu yavuga ibijyanye n'umutekano ndetse n'imitwe yitwaje intwaro nka za FDRL kandi wasangaga zishyigikiwe n'izindi mbaraga ziva mu bihugu duturanye. Umutekano wakomeje gushyirwamo imbaraga kugira ngo ibyo bibazo bibonerwe umuti.”
Imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w'u Rwanda yiganjemo ikorera mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, RDC irimo FDRL, P5 ya Kayumba Nyamwasa, Rud-Urunana, FLN, MRCD n'indi myinshi.
Muri iyi myaka itatu ishize habayeho kuyica intege bikomeye hashingiwe ku mubano mwiza n'imikoranire ya Leta y'u Rwanda n'ibihugu nka RDC.
Hari amazina akomeye y'abari abayobozi b'iyi mitwe kuri ubu bari mu Rwanda ndetse bakurikiranywe n'ubutabera bw'u Rwanda nka Laforge Fils Bazeye wari umuvugizi wa FDLR na Lieutenant-Colonel Abega wari ushinzwe iperereza muri uwo mutwe.
Abandi bahoze mu mitwe yitwaje intwaro bakurikiranywe n'ubutabera bw'u Rwanda, barimo Nsabimana Callixte wamamaye nka Sankara, Maj (Rtd) Habib Mudathiru n'abandi benshi.
Tukiri muri uyu mujyo w'Ubutabera , iyi myaka itatu yaranzwe no guha imbabazi abafungwa barimo abana, abagore ndetse n'abavugaga ko bafungiye Politiki nka Ingabire Victoire n'abandi.
Umunyarwanda ku isonga…
Mu myaka itatu ishize ya Manda ya Gatatu ya Perezida Kagame yaranzwe cyane no kubaka imiyiborere ishyira imbere umuturage, wa muturage ufite ubushobozi ndetse na bwa bukungu bw'igihugu busangiwe.
Ibi bigaragarira cyane muri gahunda zitandukanye ziba zarashyizweho hagamijwe kuzamura imibereho myiza y'abaturage, uburezi, ubudehe aho buri muturage agira amahirwe ku bukungu n'ibyiza by'igihugu.
Dr Ndushabandi avuga ko “Ibindi byagaragaye ni ukubaza abantu inshingano zabo ndetse no kurwanya ruswa byose bijyanye no kubungabunga umutungo w'igihugu no kugira ngo uwo mutungo w'igihugu ugere ku baturage bose muri rusange.”
Ibi byose byakomeje gushyikirwa na gahunda yo guteza imbere uburezi ndetse n'ubuhinzi.
Ibi bishingirwa ku kuba ireme ry'uburezi ryarakomeje gushyirwamo imbaraga hashyirwaho gahunda zitandukanye ndetse n'ubugenzuzi bwihariye Minisiteri y'Uburezi n'abandi bafanyabikorwa bagiye bakora hagamijwe kureba ibibura kugira ngo iryo reme rigerweho noneho bishakirwe ibisubizo.
Ubuhinzi bwifashishije ikoranabuhanga n'izindi gahunda zigamije guteza imbere abahinzi n'aborozi muri rusange.
Kugirana umubano mwiza n'ibindi bihugu byatumye u Rwanda ruza imbere mu bihugu abanyamahanga bifuza gusura no gukoreramo inama cyangwa ibindi bikorwa byabo bitandukanye.
Nko mu buryo bw'inama, Ikigo gishinzwe kumenyekanisha ubukerarugendo bushingiye ku nama, RCB, uyu mwaka hari hateganyijwe inama 147 zagombaga kuzatwinjiriza miliyoni $88 (asaga miliyari 83 Frw) aturuka mu bijyanye n'inama ndetse n'amahuriro mpuzamahanga.
Ibi kandi byagiye bijyana no kubaka ibikorwaremezo birimo ayo ma hoteli, imihanda ndetse n'ibindi bikorwa bijyanye n'ubukerarugendo.
Dr Ndushabandi avuga ko “Intambwe yo kugirana umubano mwiza n'ibindi bihugu byatumye tugira iterambere ry'ibikorwaremezio, binajyana no guteza imbere n'imijyi yunganira Kigali.”
COVID19 yabaye rwivanga……
Mu myaka itatu ishize Perezida Kagame ayoboye abanyarwanda hari byinshi umuntu yavuga nk'imbogamizi byagiye bishaka gukoma mu nkokora wa murongo washyizweho wo guteza imbere u Rwanda n'abanyarwanda.
Ibibazo by'umutekano muke watijwe umurindi n'ibihugu duturanye nka Uganda ndetse n'u Burundi birimo kuba hari imipaka yafunzwe bikabangamira urujya n'uruza ndetse n'ubuhahirane.
Ibiza birimo imvura nyinshi byagiye bikoma mu nkokora haba ubuhinzi ndetse bikanasenya ibikorwa remezo birimo imihanda ndetse n'inzu z'abaturage.
Muri Werurwe 2020, nibwo icyorezo cya COVID19 cyateze mu Rwanda, mu gihe ubukungu bw'u Rwanda byari biteganyijwe ko buzazamuka ku muvuduko wa 8.1% mu 2020, ibintu bishobora kutagerwaho kubera iki cyorezo cya koronavirusi.
Igihombo giterwa na COVID-19 kigera mu bice byose by'imibereho ya muntu, nko mu bukungu, Ishami ry'umuryango w'Abibumbye rishinzwe Iterambere rigaragaza ko igihombo ku bihugu biri mu nzira y'amajyambere kizazamuka kikagera kuri miliyari 220 z'amadorali ya Amerika ndetse ko mu bihugu bikennye 75% by'ababituye bazaba nta bushobozi bwo kubona isabune cyangwa amazi bafite.
Amafoto agaragaza bimwe mu bikorwa bya Perezida Kagame mu myaka itatu ishize
Perezida Kagame yarahiye ku wa 18 Kanama 2017 Ku wa 31 Kanama 2017, Perezida Kagame yakiriye indahiro z'abagize guverinoma bashya Ku wa 1 Nzeri 2017, Perezida Kagame yitabiriye umuhango wo Kwita izina, wari ubaye ku nshuro ya 13
Ku wa 6 Ukwakira 2017, Perezida Kagame yasinyanye imihigo n'abayobozi b'uturere Ku wa 7 Ukwakira 2017, Perezida Kagame yitabiriye yubile y'imyaka 100 y'ubupadiri mu Rwanda Ku wa 18 Ugushyingo 2017, Perezida Kagame yambitse imidali y'igihango abarimo Hezi Bezalel, Howard G. Buffet, Linda Melvern, Joseph Ritchie, John W. Dick na Gilbert R. Chagoury Ku wa 13 Ukuboza 2017, Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro Ingoro y'Urugamba rwo kubohora igihugu
Ku wa 18 Ukuboza 2017, Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro uruganda rwa Afriprecast Ltd Ku wa 28 Mutarama 2018, Perezida wa Repubulika Paul Kagame ahabwa k'umugaragaro inshingano zo kuyobora umuryango w'Africa yunze ubumwe mu mwaka wa 2018 Perezida Kagame ku wa 24 Mutarama 2018, yitabiriye inama ya World Economic Forum i Davos, ahura n'abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w'Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu
Ku wa 1 Werurwe 2018, Perezida Kagame yayoboye umwiherero w'abayobozi Ku wa 25 Werurwe 2018, Perezida Kagame yagiriye uruzinduko muri Uganda Perezida Kagame yagiriye uruzinduko mu Bufaransa ku wa 23 Gicurasi 2018
Perezida Kagame yagiranye inama na Perezida Vladmir Putin w'u Burusiya, ku wa 13 Kamena 2018, mbere y'ibirori byo gufungura Igikombe cy'Isi Ku wa 25 Kamena 2018, Perezida Kagame yakiriye itsinda bafatanya mu mavugurura ya AU, mu nama yabereye muri Mauritania Ku wa 27 Kamena 2018, Perezida Kagame yatashye ibikorwa bya Volkswagen Mobility Solution Ku wa 4 Nyakanga 2018, Perezida Kagame yasuye abaturage b'i Muhanga, ku munsi wo Kwibohora
Ku wa 23 - 24 Nyakanga 2018, Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w'Intebe w'u Buhinde, Narendra Modi, wari mu ruzinduko mu Rwanda Ku wa 9 Kanama 2018, Perezida Kagame yasinyanye Imihigo n'abayobozi, y'umwaka wa 2018-2019 Ku wa 19 Nzeri 2018, Perezida Kagame yakiriye indahiro z'abadepite bashya
Reba andi mafoto hano
Amafoto : Village Urugwiro
http://dlvr.it/Rf9LJD
Post a Comment
0Comments