Muhanga : Abajura bapfumuye ibiro by'umurenge ibikoresho birimo za mudasobwa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubu bujura bwabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane, tariki 20 Kanama 2020. Byagaragaye ko abo bajura bapfumuye umwobo munsi y'idirishya riri ahari icyumba cyarimo mudasobwa eshatu zigendanwa n'indi imwe itagendanwa.

Ibiro by'Umurenge wa Shyogwe byari bicungiwe umutekano n'abarinzi batatu ba Koperative icunga umutekano harimo n'umwe urinda SACCO y'uwo murenge. Bavuze ko bibwe mu gihe hagwaga akavura gake bugamye.

Ubwo bacungaga uko umutekano wifashe baje gusanga abo bajura bamaze gupfumura inzu no kwiba, bafatamo umwe abandi barabacika.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Shyogwe, Mukamutari Valérie, yavuze ko hatangiye iperereza ngo hamenyekane abagize uruhare muri ubwo bujura.

Yagize ati “Hari babiri RIB yafashe bakekwa, iracyabikurikirana, ariko sosiyete yaduhaye abacunga umutekano izatwishyura kuko biri mu masezerano twagiranye. RIB Iracyabikurikirana.”

Yavuze ko bigaragara ko habayeho uburangare ku bashinzwe kuharinda bityo ubuyobozi bwa Koperative abaharinda babarizwamo bwemeye ko izishyura buzasana n'ahasenywe.

Si ubwa mbere mu Karere ka Muhanga no mu tundi turere two mu Ntara y'Amajyepfo hibwa mudasobwa, kuko mu 2019 Polisi y'Igihugu yatangaje ko muri mudasobwa zatanzwe mu bigo by'amashuri muri gahunda ya ‘Smart Classroom' izigera kuri 636 zibwe.



source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Muhanga-Abajura-bapfumuye-ibiro-by-umurenge-ibikoresho-birimo-za-mudasobwa
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)