Ni indirimbo avuga ko yakoze ubwo yari afungiye muri gereza ya 1930, ndetse n'ubutumwa bwari buyirimo bwavugaga ku bantu bafunze bibaza uko bazasohoka muri gereza ariko uburyo yakunzwe n'abantu bari hanze ya gereza ndetse n'abanyarwanda bari barahejejwe ishyanga byatumye uyu mugabo yibasirwa bikomeye.
Ntawuhanundi Jean yavutse mu 1964 mu yahoze ari Perefegitura ya Gisenyi ubu ni mu Karere ka Rubavu nyuma y'igihe gito umuryango we wimukiye ku Muhima mu Mujyi wa Kigali.
Amashuri abanza yayize ku ishuri ribanza ry'Umuryango Mutagatifu (Sainte Famille) hanyuma ayisumbuye nyigira ku ishuri rya Shyira riri mu Karere ka Nyabihu.
Kuri ubu ni umugabo wubatse ufite umugore n'abana bane babana mu Mujyi wa Kigali.
Avuga ko mu muryango w'iwabo nta bandi bafite impano yo gucuranga gusa ngo bamwe muri bo ni abaririmbyi muri korali zo mu matorero basengeramo.
Umuziki yawutangiriye muri gereza
Uyu muhanzi atangaza ko mbere y'uko ajya muri gereza mu 1988, yagiraga ibihangano cyane cyane by'imivugo n'ibisigo abifatanya no kuririmba muri korali ariko akaba atari asanzwe ari umuhanzi ku giti cye.
Mu kiganiro yagiranye na RBA, yavuze ko yafunzwe ubwo aho yakoraga hari havutse ikibazo cy'ibura ry'amafaranga ridasobanutse biza kuba ngombwa ko ariwe ubizira kuko yari umucungamutungo ahita anafungwa.
Avuga ko amaze umwaka umwe muri gereza ubwo byari mu 1989 nibwo yatangiye guhimba indirimbo cyane ko nawe yari amaze kumenya gucuranga ndetse yaramaze kwinjira mu itsinda ry'abaririmbyi n'abacuranzi ryitwaga ‘La Croix du Sud'.
Indirimbo ye ifatwa nk'iya mbere yandikiye muri gereza yayise ‘Inyanja' ndetse atangira kujya ayiririmba muri gereza abo bafunganywe bakayikunda cyane ku buryo yaje guca ibintu.
Yakomeje agira ati “Inyanja rero nayikoze ndi muri gereza igihe nabonaga aho nari ndi nabaye nk'uhashushanya mpageranya n'inyanja. Burya Inyanja uko twese turabizi habamo amato n'ibiki ariko n'ubwo waba uzi koga gute ntabwo wakwambuka inyanja.”
“Nagerageje kubihuza nshaka kugaragaza ko inyanja ari ikintu cyose cyakwitambika imbere utagifitiye igisubizo, ushobora kukireba imbere yawe ariko udashobora kukiha. Twari dufunzwe ariko hari abantu bashobora kudufungura.”
Umva hano indirimbo 'Inyanja'
Ntawuhanundi avuga ko ubwo yari muri gereza icyo gihe habaye amarushanwa yari yateguwe na Minisiteri yari ishinzwe ibijyanye no gusoma no kwandika, baza kurijyamo nk'abagororwa bajyana indi ndirimbo ndetse iza gustinda iba iya mbere mu Rwanda.
Avuga ko kubera ko indirimbo yari yatsinze yari iya Minisiteri bagombaga kuzajya kuri Radio Rwanda kwifata amajwi kugira ngo Minisiteri ijye iyikoresha.
Mu Ukuboza 1989, nibwo bagiye kuri Radio Rwanda noneho uyu Ntawuhanundi aza kwegera uwari ushinzwe umutekano aramusaba ko yamufasha akamufatira amajwi y'indi ndirimbo ye undi nawe aza kubimwemerera ndetse bahita bafata ya majwi.
Yagize ati “Indirimbo yaje guhita isohoka, abantu benshi bayivugaho byinshi ariko bajya guperereza bagasanga uwayikoze arafunze yibereye muri gereza. Icyo gihe hari ubwo bigeze kuntwara mu biro by'Umukuru w'Igihugu byabaga hano mu Mujyi.”
“Baranjyanye bajya kumbaza bati abo bantu uvuga bashaka kwambuka inyanja bakagaruka mu bivumu by'iwabo ni aba hehe ? Nti ninjye ubwanjye uri muri gereza. Navuze ko ari akababaro kanjye ntibabyemera.”
Ntawuhanundi avuga ko n'ubwo yari asanzwe ari muri gereza icyo gihe byabaye nk'aho hari indi dosiye yiyongereyeho.
Ati “Aho ndirimba ngo abantu bazagaruka mu bivumu bya ba Se, barambajije bati buriya ntabwo wavugaga ‘Inyenzi ? Ndababwira nti ntaho bihuriye navugaga njyewe ufunzwe, barambwiye bati tuzabireba ! N'ubwo nari nsanzwe ndi muri gereza ariko byabaye nk'aho hari indi dosiye yiyongereyeho.”
Ntawuhundi avuga ko bitahagarariye aho kuko ubwo yari arangije igifungo atashye yahise ahamagarwa nanone bamubwira ko atemerewe kurenga muri Kigali abajije impamvu bamubwira ko ashobora kuba akorana n'abanzi.
Ati “Uko byaje kurangira bambwiye ko mu mezi atandatu ntemerewe gusohoka I Kigali ngo ngire ahandi njya. Icyo gihe nahise nkora alubumu iriho izindi ndirimbo nise ‘Musigeho' nayo yaje guteza ikibazo.”
Ibi byaje guhuhurwa n'uko nyuma y'uko akoze iyi ndirimbo ‘Musigeho' yatumiwe mu kiganiro n'umunyamakuru witwaga La Vie wakoreraga ikinyamakuru cyitwaga ‘Kangura' cyavugwagaho gukorana n'Inkotanyi.
Ntawuhanundi Jean ni umuhanzi ukijikwe ndetse yatangiye no gukora indirimbo zo kuramya no gihimbaza Imana aho amaze igihe kitari gito atunganya imishinga y'indirimbo zitandukanye.
Umva hano indirimbo 'Inyanja'
source http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Ntawuhanundi-wahimye-INYANJA-ari-muri-gereza-yavuze-uko-yatotejwe-azira-ko-yayihimbiye-Inkotanyi