Byagarutsweho mu biganiro byateguwe na Pam Rwanda mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe urubyiruko.
Ibiganiro byari bifite insanganyamatsiko igira iti ‘Uruhare rw'uribyiruko mw 'iterambere ry'isi mu byiciro byose'.
Byabaye hifashishijwe ikoranabuhanga ku rubuga rwa ‘Webex' byari birimo urubyiruko rutandukanye haba abari mu nzego zifata ibyemezo, abikorera ndetse n'abari hanze y'u Rwanda.
Umuyobozi Mukuru Wungirije wa PAM Rwanda, Hon Umulisa Henriette yavuze ko iterambere ry'Isi ritangirira mu miryango abantu babarizwamo rikazamuka ku rwego rw'Igihugu, Afurika ndetse n'Isi muri rusange.
Yavuze ko “Muri iki gihe amahirwe arahari, ahubwo turibaza ngo turakora iki nk'abanyarwanda kugira ngo ayo mahirwe ntaducike ? Muri PAM Rwanda turebera hamwe icyo twakora kugira ngo tugire uruhare muri iryo terambere rya Afurika.
Pan African Movement, Ishami ry'u Rwanda rikomeje gahunda yo kubaka inzego n'ubushobozi bw'urubyiruko kugira ngo rubashe kubyaza umusaruro ya mahirwe agaragara muri Afurika ndetse no ku Isi hose muri rusange.
Hon Umulisa yavuze ko “Icya mbere tugomba guharanira kugira ngo iryo terambere turibone ni amahoro n'umutekano mu bihugu byacu. Kubera ko
Yakomeje agira ati “Ikindi tugomba kwiremamo nk'abanyarwanda n'abanyafurika muri rusange ni ugukomera ku muco wacu, kubera ko nujya mu mahanga ntabwo uzapiganirwa isoko cyangwa ayo mahirwe udafite wa muco w'iwanyu.”
Umulisa yavuze ko uburezi n'ikoranabuhanga ari indi ntwaro ishobora gufasha haba urubyiruko cyangwa abaturage ba Afurika kujya guhatana kuri rya soko ry'Isi biyizeye.
Ati “Kugira ngo tugire uruhare mu iterambere rya Afurika, ntabwo byashoboka tudakoresheje ikoranabuhanga. Ubu hararebwa icyakorwa kugira ngo iryo koranabuhanga turigereho ariko nanone ridufashe mu kwiteza imbere.”
Yakomeje asaba abanyarwanda by'umwihariko urubyiruko kwitinyuka bakibuka ko kuri ubu hashyizweho isoko rusange rya Afurika bityo nabo bagomba kujya guhatana kuri iryo soko.
Depite Imaniriho Clarisse wari uhagarariye Minisitiri w'Urubyiruko muri ibi biganiro yavuze ko urubyiruko rw'u Rwanda na Afurika muri rusange rukwiye kwita ku kubyaza umusaruro amahirwe rushyirirwaho n'ibihugu byarwo.
Umunsi Mpuzamahanga wahariwe urubyiruko wizihijwe ku wa 12 Kanama 2020, mu gihe Isi ihanganye n'icyorezo cya COVID19.
Imibare igaragaza ko mu bantu bazagirwaho ingaruka n'iki cyorezo urubyiruko ruza imbere cyane ko nko mu Rwanda imibare y'Igihugu k'Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), igaragaza ko igipimo cy'ubushomeri mu rubyiruko cyazamutse kubera COVID19.
Muri Gicurasi 2020, igipimo kinini cy'ubushomeri kiri hejuru mu bagore, aho bangana na 25 ku ijana ugereranyije no mu bagabo kiri kuri 19.6 ku ijana. Mu rubyiruko ruri hagati y'imyaka 16-30, igipimo cy'ubushomeri kiri kuri 27.2 ku ijana, mu bafite imyaka 31 kuzamura ni 17.7%.
source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/PAM-Rwanda-yagaragaje-ikoranabuhanga-nk-intwaro-urubyiruko-rwaserukana-ku-isoko-mpuzamahanga