Sobanukirwa inyamaswa y'impundu ifite byinshi ihuriyeho n'abantu birimo no gushyingura #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Impundu zifite uturango tujya gusa n'umuntu kuko yo ihuza ‘DNA' n'umuntu kigero cya 98, 2%., igira ibiro biri hagati ya 30 na 40, uburebure bwa sentimetero 78, abahanga bayita ‘Pan troglodytes schweinfurthii'.

Umuryango BIOCOOR [Biodiversity Conservation Organization], wita ku rusobe rw'ibinyabuzima utangaza ko impundu ari inyamaswa izi ubwenge kandi bishoboka ko mu minsi iri imbere zishobora kuzatobora zikavuga.

Umuyobozi w'uyu muryango akaba n'inzobere mu bijyanye n'inyamanswa, Dr Imanishimwe Ange, avuga ko Impundu ari inyamaswa zishimishije, kuko iyo urebye imiterere yazo usanga 98, 2% by'akarango k'impundu bisa neza n'iby'abantu.

Impundu mu mikorere yazo ya buri munsi hari ibyo zihurizaho n'abantu, mu mikorere, mu migirire, no mu mibereho ya buri munsi.

Dr Imanishimwe ati “Iyo impundu zapfushije zirashyingura. Niyo mpamvu bitakorohera umuntu kuba yabona umurambo w'impundu kubera ko iyo zibonye iyagize impanuka ikagwa ahantu zirayijyana zikayishyira ahantu zikarenzaho ibyatsi”.

Ikindi kigaragaza isano hagati y'umuntu n'impundu ni uko iyo impundu yabyaye ngenzi zayo ziyitindira ikiriri.

Dr Imanishimwe ati “Kugira ngo umubyeyi wabyaye agire ubuzima bwiza, zimuba hafi zikajya zijya gushaka ibyo kurya zikamuzanira, kandi nazo ubwazo zigasimburana kujya gushaka ibyo zirya”. Impundu ni imwe mu nyamanswa zifite imiterere ijya kuba nk'iy'abantu

Impundu igira gahunda mu kubyara ntabwo ishobora kubyara undi mwana uwa mbere ataragira imyaka itanu.

Dr Imanishimwe avuga ko nk'abashakashatsi batarabona impundu yakoze ikosa ngo ibyare undi mwana uwa mbere ataragira imyaka 5.

Izi nyamaswa zigira umuco wo gusangira, iyo imwe muri zo ibonye ahari ibyo kurya byinshi ihamagara izindi, byazashira muri yose ikajya kwihigira.

Dr Imanishimwe ati “Ikindi ntareka kuvuga ku mpundu ni uko iyo ikiri akana iba ifite mu maso hasa n'inzobe, mu mason ta bwoya buhaba, impundu ntabwo igira umurizo kandi nanone rimwe na rimwe hari igihe ihagaragara ku maguru abiri”.

Iyi nyamaswa iyo igiye guhakura ubuki igasanga igiti ni kigufi, ishaka ikirekire kugira ngo kize gushyikira ubuki. Iyo impundu ishaje mu maso yayo haba igikara ariko n'ubundi nta bwoya buba buhari. Mu ntoki z'impundu ntabwoya bubamo kandi igira amano atanu n'intoki eshanu.

Dr Imanishimwe avuga ko impundu ari ibinyabuzima bishimije, ati “Ni ngombwa kubibungabunga kubera ziri mu nyamaswa zinjiza amafaranga menshi hano mu gihugu cyacu ndetse no mu bindi bihugu by'Afurika aho bazifite ba mukerarugendo bakunda kuza kuzisura”.

Umuryango BIOCOOR, ukora ibikorwa bitandukanye byo kwita ku rusoze rw'ibinyabuzima by'umwihariko muri Pariki y'Igihugu ya Nyungwe. Iyi parike impundu zirenga 500.



source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Sobanukirwa-inyamaswa-y-impundu-ifite-byinshi-ihuriyeho-n-abantu-birimo-no-gushyingura
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)