Kuri uyu wa Kane ku mbuga nkoranyambaga hiriwe hakwirakwira amafoto y’abagore baryamye bubitse inda, hari ibintu bisa n’amashashi ashyirwamo serumu babashyize ahagana ku kibuno ku buryo bigikanda cyane.
Ku rundi ruhande, hari n’andi mafoto agaragaza amabere yambitswe ikintu gisa n’ikiyanyunyuza ku buryo uyarebye ubona yabaye maremare kurushaho.
Aya mafoto yari aherekejwe n’urutonde rw’abantu 15 bivugwa ko batawe muri yombi bafatiwe mu Karere ka Kicukiro mu Mudugudu wa Rwezamenyo mu Kagari ka Niboye bari mu bikorwa byo kongeresha cyangwa kugabanyisha ikibuno n’amabere.
Muri ayo mazina aherekejwe n’imyaka buri wese yavukiyemo, bigaragara ko umukuru yavutse mu 1967 mu gihe umuto ari uwo mu 2005.
Havugwa kandi ko hafashwe imashini zongera ikibuno n’izigabanya inda hamwe n’iyongera imyanya y’ibanga y’abagore.
Amakuru yizewe agera kuri IGIHE hari abagore batawe muri yombi bafitanye isano n’ubu butumwa bwiriwe bukwirakwira.
Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Dr. Murangira Thierry, yabwiye IGIHE ko ntacyo yavuga kuri ubwo butumwa kuko ntaho buhuriye na RIB.
Ati “Ntacyo nabivugaho kuko ririya tangazo si irya RIB, numva nta kintu nabivugaho.”
Gusa Dr Murangira yavuze ko hari abagore babiri RIB yataye muri yombi iri gukoraho iperereza nubwo yirinze gusobanura niba ibyo bakurikiranyweho hari aho bihuriye n’urutonde rwiriwe rucaracara.
Ati “RIB abagore yafashe ni babiri kandi abo bakurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.”
Ntiyasobanuye uko ikibazo cyabo bo giteye kuko ngo kiri gukorwaho iperereza bityo nirirangira Abanyarwanda bazamenyeshwa ibyavuyemo.
IGIHE yavugishije abayobozi b’inzego z’ibanze z’utugari two mu Karere ka Kicukiro, buri wese akagaragaza ko atazi iby’ayo makuru ndetse ko yabyumvise mu kandi kagari, ariko wareba ugasanga kadahuye n’utuvugwa muri ubwo butumwa bwiriwe bucicikana.
Hari umwe mu bayobozi wabwiye IGIHE ko hari inama yitabiriye ivugirwamo ko hari abagore batawe muri yombi “bari kongeresha ikibuno” kandi ko ubwo byavugwaga hari n’abo mu murenge byabereyemo.
Ati “Umuntu wari uyoboye inama yatubwiye ngo byabereye Niboye.”
The post Umukecuru wimyaka 53 n’umwana wimyaka 15 mubafashwe bongeresha imyanya y’ibanga y’abagore. appeared first on KASUKU MEDIA.
source https://kasukumedia.com/umukecuru-wimyaka-53-numwana-wimyaka-15-mubafashwe-bongeresha-imyanya-yibanga-yabagore/