Ibyangombwa biranga Fredie Blom bigaragaza ko yavukiye mu ntara ya Eastern Cape mu kwezi kwa gatanu mu mwaka wa 1904, nubwo umuhigo we utigeze ugenzurwa n'igitabo cy'udushya ku isi cya Guinness World Records.
Ubwo yari akiri umusore w'ingimbi, umuryango we wose wishwe n'icyorezo cy'ibicurane byiswe 'Spanish flu' cyo mu mwaka wa 1918, cyahitanye abagera kuri miliyoni 50 ku isi.
Yarakomeje arokoka intambara ebyiri z'isi ndetse na politiki n'ubwicanyi bishingiye ku ivanguramoko n'iheza ku batari abazungu, bizwi nka 'apartheid'.
Fredie Blom bivugwa ko ariwe wari ukuze cyane ku Isi yapfuye
source http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Umusaza-bivugwa-ko-ariwe-wari-ukuze-kurusha-abandi-ku-Isi-yitabye-Imana