
Umupadiri muri iki gihugu yavuze ko abakirisito bo muri Nigeriya babayeho mu bwoba bwa buri gihe, ngo biteguye ko isaha n'isaha bagabwaho ibitero bakicwa.
Padiri Sam Ebute, wa Kangoro, yabwiye Aid to the Church in Need (ACN) ko ihohoterwa rikorerwa abakirisito ryabasizemo ubumuga bw'ubwoba , ibintu bituma babayeho nk'abatariho.
N'ubwo muri iki gihugu bari mu bihe by'ihinga, yavuze ko abahinzi b'Abakristo batinya no gusura imirima yabo kuko bashobora kugabwaho ibitero. Ati: "Mu byumweru birindwi bishize, twashyinguye abayoboke bacu mu maparuwase atandukanye, kandi biragaragara ko tutazi iherezo ry'ibi bintu." "Ibi bitero bya nyuma byadusize mu bwoba twese. Cyane cyane ubwoba bw'ikitazwi kuko tutazi igihe ibitero bizakurikiraho bizazira n'ikizabitera." "Ntidushobora gusenga mu mahoro, ikindi ntabwo twizeye umutekano w'ingo zacu."
Yavuze ko iterabwoba rihoraho ry'ibitero ryatumye abakristo benshi bagabanya ingendo zabo, mu gihe ingaruka ku muryango w'abahinzi ba gikirisito zabaye mbi cyane kuko "basize imyaka yabo ngo bakiza amagara yabo batarimbuka.
Padiri Ebute ati: "Ni nk'aho twasigaye mu bwoba dutinya kurimburwa tuzira kwizera kwacu!"
Nk'uko ACN ibitangaza, umubare w'abantu baguye muri ibyo bitero muri Leta ya Kaduna, mu mezi arindwi ya mbere y'uyu mwaka wa 2020 wageze ku 178. Mu gihe ibyo bitero ahanini byatewe n'intagondwa z'abarwanyi ba Fulani, Fr Ebute ababajwe cyane nuko leta ya Nigeriya yananiwe kurinda imiryango y'abakristo, bisa nk'aho ntacyo biyibwiye.
Ati: "Igitera ibi byose kurushaho kuba ingorabahizi ni uko guverinoma idafata ingamba zihamye zo gukumira ayo mahano. Iki ni cyo kintu kirimo kudushengura kandi bikatugora kubyumva no kubyakira."
Iyicwa ry'abakristo ryigeze kubera hafi y'iwabo wa Fr Ebute, umuyobozi ushinzwe gukurikirana abanyamuhamagaro mu Muryango w'Abamisiyoneri bo muri Afurika, yashyinguye abakrsto bo muri Paruwasi ye bagera kuri 21 nyuma yo guhitanwa n'ibitero by'amasasu mu mudugudu wa Kukum Daji.
Ati: "Benshi mu bahohotewe ni urubyiruko," cyane cyane abakobwa ". "Mu myaka ine, kuva naba umupadiri mu 2016, nagiye nshyingura abayoboke b'abakristo bo muri paruwasi yanjye".
Abepiskopi bo mu Ntara ya Kaduna mu magambo batangarije CAN bavuze ko Nigeriya "iri mu mutego ukomeye uzayibyarira umusaruro mubi".
Bati: "Ibicu byijimye by'urugomo byugarije igihugu cyacu". "Mu myaka mike ishize, abashinzwe iperereza ku ihohoterwa bigaruriye igihugu maze baba aribo bashyiraho abashinzwe umutekano. Ikindi mu myaka itatu ishize, twabonye ibitero simusiga ndetse no gusahura abaturage . Ibihumbi n'ibihumbi by'abantu bahasize ubuzima bitewe n'udutsiko twayo mabandi duhora duterana ubudacogora."
Bongeyeho bati: "Ibikorwa by'ihohotera bya Boko Haram, udutsiko tw'amabandi , abashimusi n'abambuzi byose byahinduye abantu bose ibitambo byabo, bahora bicwa umusubirizo.
Source: Christian Today
Daniel@Agakiza.org
Source : https://agakiza.org/Abakristo-bo-muri-Nijeria-batewe-ubwoba-n-uko-ubuzima-bwabo-buri-mu-kaga.html