Nyuma y'uko ubuyobozi bw'itorero rya ADEPR burangajwe imbere na Rev Karuranga Euphrem bufashe icyemezo cyo gusubiza mu kazi umuvugizi wungirije w'iri torero, Rev. Karangwa John, akimara kugirwa umwere n'urukiko kubyaha yari akurrikiranyweho ribimo ibyo guhimba inyaniko, nyamara abarimo Bishop Jean Sibomana wari umuvugizi w'iri torero, Tom Rwagasana wari amwungirije na bagenzi babo, ubuyobozi bwa ADEPR bukaba bwarabambuye inkoni y'ubushumba n'ubwo bari baragizwe abere n'urukiko, icyaje gukurikiraho muri iri torero ni uguhangana gukomeye kwaje kuvuga hagati ya Rev. Karangwa John n'Umuvugizi mukuru wa ADEPR, Rev Karuranga Euphrem, ibintu byanatumye Biro Nyobozi ya ADEPR yose icyikamo ibice bibri, byongeye ingaruka zigera ku bakozi bose ba ADEPR aho mu nkuru duheruka kubagezaho abakozi batahembewe ihihe kuko abakora urutonde rw'abagomba guhemba bongeyeho Rev Karangwa John bituma Rev Karuranga Euphrem yanga gusinyira amafaranga y'imishahara y'abakozi.
Nyuma y'iri hangana no guterana amagambo byanatumye Biro Nyobozi ya ADEPR icikamo ibice, urwego rushinzwe gukumira no gukemura amakimbirane mu itorero ADEPR, rwandikiye Umuyobozi w'inama y'ubuyobozi (CA), rumwoherereza imyanzuro yarwo y'inama yo kuwa 2 Nzeri 2020. Aho uru rwego rwavuze ko iyi nama yateranye mu rwego rwo gukumira amakimbirane ari gututumba muri ADEPR by'umwihariko muri Biro Nyobozi ya ADEPR yamaze gucikamo ibice.
Ibi bishingirwa ku guhangana gukomeye no guterana amagambo hagati y'Umuvugizi wa ADEPR, Rev Euphrem Karuranga n'Umwungirije, Rev Karangwa John, nyuma yo gufungurwa agizwe umwere ku cyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano, gusa uyu mwanzuro warajuririwe.
Urwego rwo gukemura amakimbirane rwagaragaje ko Rev Karangwa afunguwe yakiriwe n'abagize Biro Nyobozi, ndetse asubizwa Biro, imodoka, n'ibindi bikoresho, hirengagijwe ko hakabaye hari ibyemezo urwo rwego rwafashe mu gihe cyose yari amaze ari mu maboko y'ubutabera.
Ibi byiyongeraho ko Rev Karangwa asaba kwishyurwa imishahara ye yose y'amezi umunani yamaze afunzwe ndetse agakomeza guhembwa nk'umukozi uri mu nshingano.
Nyuma y'uko Rev Karuranga ateye utwatsi iki cyifuzo, kuwa 04/08/2020 yandikiye Perezida w'Inama y'Ubuyobozi ya ADEPR amugezaho ikibazo cya Rev Karangwa John asaba ko CA yakemura ikibazo cye akaba ariyo yemeza niba yakomeza imirimo cyangwa se niba yahagarikwa by'agateganyo kugira ngo bidakomeza gukurura umwuka mubi muri Biro Nyobozi.
- Umuvugizi wungirije wa ADEPR, Rev Karangwa John
Urwego rwo gukemura no gukumira amakimbirane mu byo rwasabye CA harimo kwihutisha isesengura ku birego yashyikirijwe na bamwe mu bagize biro ku mikorere idahwitse y'Umuvugizi no kurebako iyo nama yujuje amategeko mu mitegurire no mitumirire yayo ikabifataho umwanzuro mu gihe kitarenze iminsi 30 mu rwego rwo kwirinda idindira ry'imirimo no gusasira amakimbirane arambye mu bagize Biro Nyobozi.
Ibi uru rwego rwabikoze rushingiye ku kuba Inama y'ubuyobozi ya ADEPR (CA), ifite ububasha bwo guhagarika by'agateganyo umwe mu bagize Biro Nyobozi cyangwa bose igihe badasohoza neza inshingano zabo hubahirizwa ibiteganywa n'amategeko ngengamikorere. Bimenyeshwa inteko rusange bitarenze iminsi 60 nayo igafata ibyemezo hakurikijwe amategeko abigenga. CA kandi ifite inshingano yo gukurikirana iyubahirizwa ry'amategeko shingiro, amasezerano, amategeko ngengamikorere n'andi mategeko ngengamikorere ya ADEPR.
Nyuma y'uko urwego rwo gukemura no gukumira amakimbirane muri ADEPR rusabye ibi CA, ku wa Gatandatu tariki 5 Nzeri 2020, CA yarateranye ngo yige ku kibazo cyo kugarurwa mu nshingano kwa Rev Karangwa ndetse n'ikibazo cya Bishop Jean Sibomana wasabye kurenganurwa kuko bitumvikana uko Rev Karangwa yasubizwa mu kazi kandi ikibazo cy'aba bombi gisa, uretse Bishop Jean Sibomana wasabye kurenganurwa kandi hari na Bishop Tom Rwagasana wari Umuvugizi wungirije wa ADEPR na bagenzi babo barimo Nitanga Salto bari barafunzwe bakaza kugirwa abere ariko bakaba barambuwe inshingano z'ubushumba, aba bose bakaba bahuje ikibazo na Rev Karangwa John kuko nawe yafunzwe amezi agera ku munani nubwo yagizwe umwere n'urukiko.
Amakuru avuga ko iya nama yamaze umunsi wose yabuze igisubizo ku kibazo cy'urusobe cyo guhagarika Rev Karangwa cyangwa kumusubiza mu kazi, kuko kumusubiza mu kazi bisobanuye ko n'abandi bafunzwe mu 2017 bagahezwa mu itorero nabo barenganurwa kuko bahuje ikibazo.
Ibi byatumye CA ifata umwanzuro wo gushyiraho komisiyo y'abanyamategeko, nubwo iyi komisiyo bitaramenyekana abayigize n'uzabatoranya, igomba kumara ibyumweru bibiri isuzuma gusubiza mu nshingano Rev Karangwa cyangwa kumuhagarika.
- Umuvugizi wa ADEPR, Rev Euphrem Karuranga
Abakurikiranira hafi ibibera muri ADEPR bavuga ko mu gihe Rev Karangwa yasubizwa inshingano ze ibi bivuze ko n'abandi bari barazambuwe bazahita basubizwa inshingano zabo. Ikindi bavuga ko no mu gihe yazahabwa ibyo yagombaga guhembwa (imishahara) n'abandi bazayisaba kuko ikibazo cyabo gihuje.
Gusa abasesenguzi basanga amahirwe menshi baha Rev Karangwa John yo gusubizwa inshingano yari afite ari make cyane ngo kuko byonyine kuba yaraje agatangira guhangana n'Umuvugizi wa ADEPR, Rev Karuranga Euphrem yirengagije ko atarasubizwa inshingano mu buryo bunyuze mu mucyo nk'uko amategeko abiteganya, bishobora kumukoraho.
Ubusanzwe ingingo ya 114 igika cya 1 y'amategeko ngengamikorere ya ADEPR iteganya ko: lyo ukora umurimo w'umunyamuhamagaro utangirwa inshingano akekwaho icyaha cyangwa imyitwarire inyuranije n'amabwiriza yihariye agenga abakozi b'abanyamuhamagararo y'itorero rya ADEPR, ahagarikwa ku nshingano by'agateganyo kugeza igihe ikibazo cye gifatiwe umwanzuro wa nyuma n'urwego rubifitiye ububasha
Ingingo ya 36 agace 1 y'amategeko yihariye agenga abakozi b'abanyamuhamagaro iteganya ko iyo umukozi w'umunyamubamagaro abagarikwa by'agateganyo iyo afunzwe by'agateganyo mu gihe kirenze amezi atandatu (6).