Kwita ku nkweto zawe, kuzihitamo neza, no kuzikoresha neza, bifasha kubungabunga ubuzima bw'ibirenge n'umubiri wose. Ibirenge byacu ni igice cy'umubiri dukunda kwirengagiza no guhohotera. Uburyo duhitamo no gukoresha inkweto zacu bifitanye isano n'ubuzima bwacu.
Ariko, ibirenge nibyo shingiro rya amagufa yacu, bidutera inkunga, kandi bishobora guteza ibibazo byinshi mu gihe bititaweho neza kandi mu gihe kirekire. Igihe kirageze cyo gukumira amakosa no kwita ku birenge byacu.
Dore amakosa atanu ugomba kwirinda ku nkweto
Ikosa 1: kwambara inkweto ndende cyane
Inkweto ndende cyane zituma ikirenge kijya imbere mu nkweto, ibi bigashyira igitutu kinini kumano. Mu gihe wambaye, amano nayo agomba gutekana kugirango agufashe kugenda neza. Ibi rero iyo utabikoze byongera nka plantar fasciitis, bunions na heels spurs. Hagarara kuri santimetero nkeya z'inkweto ku gatsinsino kugirango wirinde ububabare kandi wubahe morphologie yawe uko bishoboka kose: cm 3,5 kugeza kuri 4 ku bagore na cm 1,5 kugeza kuri 2 ku bagabo. Inkweto zo mu bwoko bwa stiletto zigomba kwirindwa buri munsi.
Ikosa 2: kwambara couple imwe y'inkweto udahagarara/udahindura
Niba warigeze ukunda umuguru umwe w'inkweto menya kuwambara igihe cyose atari byiza. Kwambara inkweto zimwe buri munsi byerekana ko uhora ukoresha ibice bimwe by'ikirenge, Gerageza ushake izindi nkweto nziza kandi uzihindure nibura rimwe mu cyumweru.
Ikosa 3: kwambara inkweto zishaje
Iyo inkweto zishaje kandi zambawe igihe kirekire, zishobora guhengeka ikirenge kandi bishobora gutera ububabare ku gatsitsino. Hindura inkweto zawe za siporo hafi buri mezi atandatu.
Ikosa 4: kwambara inkweto iringaniyeiy
Iyo ugenda mu m'amagorofa, ntabwo bitanga ubwisanzure nk'iyo utangiye nko kuzamuka muri Etage, inkweto iringaniye cyane iguhatira gukurura agace k'inyuma ku kirenge ukaba wagira ibyago byo kubabukaho.
Ikosa 5: kwambara inkweto zitagukwira
Uri nko kwiruka uri muri sport nibyiza ko wambara inkweto zigukwira kandi zitabangamira igice icyo aricyo cyose cy'ikirenge, Gerageza gukurikiza inama z'uburyo wakwambara inkweto zijyanye n'ikirenge cyawe kuko nuramuka wambaye inkweto zitajyanye n'ikirenge cyawe bizakugiraho ingaruka.
Ku buzima bw'ibirenge, ni byiza guhinduranya inkweto ndende, inkweto nto, inkweto zifunguye cyangwa zifunze!
Source: www.santemagazine.fr
Inkuru yanditswe na Venuste Habineza