Iyo ukunda umuntu kandi nawe agukunda,hari ibintu byinshi by'ingenzi ugomba kumubwira kandi nawe aba agomba kukubwira.Gusa hari ibindi rwose usanga abantu bakundana babwirana kandi rwose bitari ngombwa ko mubibwirana.
Ndagira ngo hano mbanze mbasabe ngo muze kunyumva neza. Aha sinshatse kubashishikariza kubeshya abo mukundana nabo. Ariko nanone hari ibyo ushobora kubwira umukunzi wawe,ugasanga byangije umubano wanyu kandi rwose iyo uza kuba utabivuze ntacyo byakabaye byica.
1. Kubwira umukunzi wawe ingeso mbi z'iwabo
N'ubwo byaba bikubangamiye gute,si ngombwa rwose na gato ngo ugende ubwire umukunzi wawe ko hari ingeso mbi runaka wabonye ku bantu bo mu muryango we.
Kuko inshuro nyinshi nawe uba usanga izo ngeso azizi ko bazifite. Gusa niyo yaba atabizi ntago ari ngombwa kumubwira ibibi byose wabonye ku banyamuryango be,ahubwo wibanda ku byiza.
2. Kubwira umukunzi wawe umubare w'abasore cyangwa abakobwa waryamanye nabo mbere y'uko aza mu buzima bwawe
Mukobwa cyangwa muhungu uri gusoma iyi nkuru,niba ufite uwo mukundana,si ngombwa ngo ujye kumubwira umubare w'abakobwa cyangwa w'abahungu waryamanye nabo mbere. Aha cyereka wenda abikubajije.
Ariko rwose mu gihe atabikubajije,si ngombwa ko umubwira uwo mubare wabo mwaryamanye mbere y'uko aza mu buzima bwawe.
3. Kubwira uwo mukundana ko umuryango w'iwanyu utamwishimiye
Niba umukunzi wawe aje kugusura cyangwa se akagira ahandi ahurira n'umuryango wawe ntibamwishimire,ntago aringombwa ngo uhite wihutira kubimubwira.Ushobora kubimubwira bityo ugasanga ahise acika intege arigendeye bityo umubano wanyu ukaba urangiye utyo.
Ahubwo wowe uramwihorera yazabyibonera ko batamwishimira ukamubwira ko kuba iwanyu batamwishimira bitatuma umureka. Ahubwo ko rwose wowe nta gaciro na gake ubiha kuko urukundo nyarwo rudashingira ku bandi.
4. Kubwira umukunzi wawe amagambo inshuti zawe zimuvugaho
Ushobora kuba ufite inshuti zitari nziza birumvikana,ndetse nawe ukaba ubibona,hanyuma bakagerekaho kukwangisha umukunzi wawe bamuvugaho amagambo Atari meza.
Nubyumva utyo uzabigumane muri wowe ariko ntuzihutire kujya kubwira umukunzi wawe ko inshuti zawe zitamuvugaho amagambo meza.Kuko aha bizatuma umukunzi wawe agufata nk'umuntu utagira ibanga,n'ubwo yaba ariwe umeneye iryo banga.
5. Kubwira umukunzi wawe ku bakunzi waba warakundanye nabo mbere
Ushobora kujya ubwira umukunzi wawe ku bakunzi wakundanye nabo mbere bigatuma akubona nk'umuntu uvuga menshi ndetse uvuga nibidakenewe.
Ndetse bigatuma atekereza ko mu gihe wenda nawe muzaba mwaratandukanye,utazamubikira ibanga,ahubwo uzajya ubwira abo muzaba muri kumwe icyo gihe,ingeso mbi ze wamubonyeho igihe mwari kumwe.
Dusoza
Nshuti yange urimo gusoma iyi nkuru,menya ko nubwo urukundo rusaba kubwizanya ukuri ndetse no kwizerana atari byiza na gato kuvuga ibyo byose tumaze kurebera hamwe,ubibwira uwo mukundana.
Inshuro nyinshi usanga inkundo zimwe na zimwe zigenda zisenyuka kandi mu by'ukuri atariko byakagombye kugenda.Muntu umaze gusoma iyi nkuru,gerageza ibi nkubwiye ndabizi bizagufasha gukomeza gusigasira urukundo rwanyu.
Burya sibyiza kubwira umukunzi wawe ibintu byose mu gihe atabikubajije
Source : https://impanuro.rw/2020/09/25/dore-ibintu-5-bitari-ngombwa-ko-ubwira-umukunzi-wawe/