Celestin Gakwaya wakunzwe cyane muri filime 'Serwakira' uzwi nka Nkaka yatangaje I taliki y'ubukwe bwe n'umukobwa witwa Moreen Mutesi mugihe yaherukaga kwambika impeta uwitwa Rudasingwa Daniellla.
Tariki ya 13 Werurwe 2020 nibwo habayeho ibirori kuri Classic Hotel ubwo Gakwaya n'inshuti bishimamanaga yambitse impeta umukunzi we Rudasingwa Daniella bahuriye no muri Filime 'Ijuru tuvuga.' Icyo gihe yamuririmbiye indirimbo 'Urabaruta' y'umuhanzi Sebanani Andre.
Uyu munsi nibwo uyu Mugabe wamamaye muri filime zitandukanye yasohoye integuza y'ubukwe bwe ndetse hariho n'amataliki buzabera.
Icyaje gutungurana ni uko hariho amazina y'undi mukobwa witwa Mutesi Mooren. Ubukwe bwe n'uyu mukobwa watunguranye biteganyijwe ko buzaba taliki ya 12 Ukuboza 2020.
Gakwaya Celestin w' imyaka 42 y' amavuko ni umwe mu bakinnyi ba filime bakomeye mu Rwanda. Yamenyekanye muri 'Serwakira', 'Rwasa' n'izindi. Agaragara mu mashusho y'indirimbo zitandukanye nka 'Warampishe' ya Aline Gahongayire, 'Nturi Wenyine' ya Israel Mbonyi n'izindi.
Ikintu azwiho cyane muri sinema ni uko akunda gukina agaragara nk'umuntu w'umugome.
Gakwaya azakora ubukwe na Mutesi Moreen mu Ukuboza 2020
Nkaka yari amaze amezi atandatu yambitse impeta Rudasingwa Daniella