Polisi ikorera mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Rutare, kuri iki Cyumweru tariki ya 20 Nzeri 2020, yataye muri yombi Umugabo witwa Ngendonziza Gilbert, nyuma yo kugaragara yashyize umwana ku ngoyi.
Polisi yafashe uyu mugabo, nyuma y'uko hari umwe mu babonye ibyo biba, yarangiza akabishyira k'urubuga rwe rwa Twitter asaba Polisi kubikurikirana.
Ifoto uwo muntu yashyize ahagaragara yerekanaga umwana w'Umuhungu, Aboshye Amaguru n'Amaboko Aboheye inyuma, azirikishijwe umukoba yahambiriwe kuri moto.
Iyi foto kandi yagaragazaga Abantu b'ingeri zitandukanye bashungereye ibiri gukorerwa uwo mwana uri mu kigero cy'imyaka irindwi n'icumi, Abandi bari gufotora barimo n'uyu wihutiye gutanga Amakuru.
Polisi imaze kubona ibi ntabwo yicaye ngo irebere kuko mu gihe gito yahise yandika k'urukuta rwayo rwa Twitter, aho yagize iti' mwiriwe neza? Mucyo tugushimiye ku makuru watanze, ubu Gilbert Ngendoziza yatawe muri yombi nyuma y'ihohotera yakoreye uyu mwana.'
Kugeza ubu uyu mugabo, afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rutare, naho umwana yajyanywe kwa Muganga. Icyakora ntabwo icyatumye uyu mugabo akora ibi kiramenyekana.