Guha umugore imitungo ihambaye nta rukundo birutwa no kumuha dodo ariko ukamukunda - Abavugabutumwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Aba bagore bavuga ko icyo abagore bakeneye mu miryango ari urukundo no kubaba hafi
Aba bagore bavuga ko icyo abagore bakeneye mu miryango ari urukundo no kubaba hafi

Yabivugiye mu kiganiro cyatambutse kuri ‘Irere Family Network', ikaba ari urubuga runyuzwaho ibiganiro bigamije kubaka umuryango.

Icyo kiganiro cyari kiyobowe na Jackie Mukabaramba Nirere, umujyanama w'imiryango akaba n'umwanditsi w'ibitabo aho yanditse igitabo cyakunzwe cyitwa 'Izahabu ihishe mu muryango'.

Umuvugabutumwa Umutesi avuga ko ikintu kigaragariza umugore ko akunzwe mu rugo ari amahoro, kuko aho amahoro ari n'iyo nta butunzi bwaba buhari, n'ubabonye abona ko urugo rwanyu rufite amahoro.

Agira ati “Utwo kurya dukeya ariko turimo amahoro, turuta imodoka, amataje, n'indi mitungo”.

Uyu muvugabutumwa akomeza agira ati “Kugaburirwa utuboga (dodo), ariko turimo urukundo, biruta kukubagira ikimasa cy'umushishe, kirimo urwango.

Umutesi avuga ko ikigaragaza ko umugore akunzwe ari amahoro
Umutesi avuga ko ikigaragaza ko umugore akunzwe ari amahoro

Kuba wangurira igitenge cy'ibihumbi 150, imodoka ariko utankunze, utanyishimiye, ndi ku nkeke, birutwa n'uko narya dodo, ariko nkaba nkunzwe mfite amahoro”.

Kayitesi Rosy, usengera muri Zion Temple na we witabiriye icyo kiganiro, avuga ko abagore bakenera byinshi ku bagabo babo, ariko ko igikenewe cyane ari uko umugabo aha umwanya umugore, ukamwitaho, kuko bimunezeza.

Ati “Bagabo bacu rwose turabizi ko muba mufite akazi kenshi, ariko rwose muduhaye igihe cyanyu, ni ukuri twanezerwa. Ikindi cya kabiri ni ukudutega amatwi. Rwose dukunda kuvuga, ariko iyo unteze amatwi, ukumva ibyo nshaka, mba numva nyuzwe. Muhabe kandi mudutege amatwi”.

Kayitesi we yongeraho ko umugore iyo ahawe umwanya ari ikimenyetso cy
Kayitesi we yongeraho ko umugore iyo ahawe umwanya ari ikimenyetso cy'uko akunzwe

Akomeza avuga ko umugore akeneye cyane ko umugabo amugirira icyizere, kuko iyo agiriwe icyizere na we bimushimisha.

Musabemariya Juliet, na we asengera muri Eglise Apostolique, akaba kandi umwe mu bitrabiriye iki kiganiro.

Avuga ko abagore burya batagoye, kuko banyurwa n'ibintu bidahenze cyane. Kubera iyo mpamvu, avuga ko iyo abagabo babashije kwiyoroshya, bituma urugo rukomera.

Avuga ko abagore bakeneye gukundwa nk'uko Bibiliya ibivuga, kandi ko biramutse bikozwe neza, nta muryango wasenyuka.

Musabemariya avuga ko abagore banezezwa n
Musabemariya avuga ko abagore banezezwa n'ibintu bidahenze

Ati “Urukundo iyo ruhari rutwikira ibindi byose byashoboraga guteranya ababana. Niba usanze isahane yandaritse, ntibigutera ikibazo kuko uwayihashyize uramukunda, ahubwo uyikuraho”.

Akomeza avuga ko abagabo bafite uruhare abarira kuri 90% ku cyubahiro bakenera mu ngo zabo, kuko iyo wakunze umugore wawe by'ukuri na we akubaha.

Jackie Mukabaramba Nirere avuga ko iyo umugore wamuhaye urukundo, ukamuha umwanya ukamwemerera mukaganira kandi ukamubwiza ukuri ndetse ukiyemeza no gufatanya na we, uwo mugore nta kintu muzapfa.

Jackie Mukabaramba Nirere, umujyanama w
Jackie Mukabaramba Nirere, umujyanama w'imiryango akaba n'umwanditsi w'ibitabo

Icyakora nanone, avuga ko mu gihe kubana neza nk'uko aba bagore babivuga bidashobotse, ari byiza ko umwe abisa undi bagahana gatanya, aho kugira ngo habeho ibikorwa bibi bishobora no gutuma umuntu abaho ahangayitse cyangwa se akaba yabura ubuzima.




source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/guha-umugore-imitungo-ihambaye-nta-rukundo-birutwa-no-kumuha-dodo-ariko-ukamukunda-abavugabutumwa
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)