Jim Caviezel benshi bamenye nka Yesu bitewe na firime yakinnye igaragaza incamake z'ibyo Umucunguzi Kristo Yesu yakoze mu isi, yatangaje ko agiye kongera kugaragara mu yindi filime 'The Passion of the Christ: Resurrection 'byitezwe ko izagira umusaruro ukomeye kandi igahindura abatuye isi. Ngo ni filime izaba ifite umwihariko wo kugaragaza iby'umuzuko wa Kristo kandi ikazandika amateka akomeye mu isi.
Nk'uko tubikesha urubuga ChristianToday Umugabo wagaragaye muri filime y'umwimerere muri 2004 nka Yesu, yabwiye Breitbart News ko yakiriye umushinga wa gatatu wo gukina filime izaba ivuga ku muzuko wa Kristo, nk'uko yabisabwe n'ushinzwe kuyobora filime(Director) Mel Gibson.
Ni filime izaba yitwa 'The Passion of the Christ: Resurrection'(Umuzuko) . Nubwo nta tariki iratangazwa iyi filime izasohokeraho , Caviezel yiteze ko izagera kure kandi igakora umurimo ukomeye.
Yatangarije Breitbart ati: "Mel Gibson yanyoherereje ishusho ya gatatu, ni umushinga wa gatatu tugiye gushyira hanze'. Yongeyeho ati: "Igiye kuba filime ikomeye mu mateka y'isi."
Jim Caviezel benshi bamenye nka Yesu muri filim
Gibson yemeje ko ubundi ngo bwa mbere yateguraga kuyisohora muri 2016. Yabivuze ubwo yari mu kiganiro The Late Show hamwe na Stephen Colbert. Muri icyo kiganiro, yabwiraga Colbert ko bizatwara igihe kirekire gusohora iyo firime bitewe n'uko ingingo igendanye n'umuzuko wa Kristo ari "ikintu gikomeye".
Yavuze ko uko abantu biteze iyo filime atariko bazayibona ahubwo hazagaragaramo n'ibindi bintu byinshi .
Gibson ati: "Ntabwo ari ibintu bizaba byerekana urukurikirane rw'ibyabayeho gusa nk'uko bizwi muri Bibiliya. Hari ubwo Ibyo bishobora kurambirana, dore ko hari n'ubwo umuntu avuga ati ' n'ubundi biriya twarabisomye' " Nyine mu kwandika filime uribaza uti ariko ni ibihe bintu bindi byabaye hirya y'ibyo twasomye cyangwa twumvishe ? Ni byo uragerageza ukazenguruka hirya no hino mu nguni zose.
Byagenze bite mu minsi itatu, ubwo Yesu yari yarahambwe? Sinzi neza, ariko birakwiriye ko tubitekerezaho, tukabyibazaho. N'uko dukomeza dukusanya ibitekerezo.
Gibson yahanganye bikomeye muri Hollywood ubwo yatangizaga filime ya mbere ya Passionof Christ dore ko yaje kwinjiza amafaranga menshi, Miliyoni 612 z'amadorari y'Amerika ku isi yose .
Bwana Caviezel yabwiye Brietbart ko kuba filime yaratsinze ku rugero rungana rutyo bidasobanuye ko yamukoreye byinshi, kandi ko ibyo yari ayitezemo ahanini ataribyo yabonye, ko ahubwo yabonye ibinyuranyije na byo.
Caviezel ati: " Filime yarangijwe . Ntabwo aho iri ariko byagombaga kugenda.
"Ushobora gutekereza ko hari ibidasanzwe nari niteze ku bikoraho cyane. " Oya, sinabikoze. Ntabwo nari nkiri ku rutonde rwaho muri sitidiyo. Ariko ibyo byararangiye. "
Yavuze ariko ko yemeye kugira uruhare muri iyo filime kubera ko "kwizera kwe kwari gukomeye kuruta inyungu zo muri Hollywood, kandi ko kwizera kwe kwari kunini kuruta inyungu zo mu ishyaka ry' Abarepubulike cyangwa mu ba Demokarate , cyangwa n'ahandi hose."
Ati: "Kubera ko ibyo nkora nk'umukinnyi, ubwo ni ubuhanga bwanjye nahawe n'Imana. Ntabwo arijye wabyihaye."
Ubusanzwe abahanga bagaragaza ko ubutumwa butambukijwe mu buryo bw'amakinamico bugira umusaruro ukomeye cyane. Nta wakwirengagiza uruhare rukomeye filime ya Yesu yagize mu ivugabutumwa ryahinduye imitima ya benshi mu isi, benshi bakiriye Kristo nk'umwami n'umukiza w'ubugingo bwabo.
Source:Christian Today
Source : https://agakiza.org/Hagiye-gusohoka-indi-filime-Ifite-umwihariko-ku-Muzuko-wa-Yesu.html