Uwo mwana wapfuye kuri iki Cyumweru tariki ya 20 Nzeri 2020 ngo yabanaga na se bonyine kuko nyina yabaga mu Murenge wa Kinazi (yari amaze igihe kinini atandukanye na se), gusa amakuru akaba avuga ko yari amaze ibyumweru bibiri akubitswe na se, arwarira mu rugo araremba.
Nyina ngo yaje kumenya ko umwana we yarembye aza kumureba ajya kumuvuza ku Kigo Nderabuzima, ariko basanga arembye bamwohereza ku Bitaro by'Akarere ka Huye nabyo bimwohereza ku Bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB) ari naho yaje kugwa kuri iki Cyumweru.
Bamwe mu baturanyi bavuga ko Rucogoza yakubise umwana we bikomeye bimuviramo uburwayi, ngo akaba yaramuzizaga ko yajabuye inyama mu nkono abandi bakavuga ko yamuhoye ko yamusuzuguye yanga kujya kuvoma amazi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rusatira, Kabalisa Constantin, yavuze ko ayo makuru bayamenye ku wa Gatandatu tariki ya 19 Nzeri 2020 bitewe n'uko uwo mugabo akimara gukubita umwana we yamuhishe mu nzu akaharembera.
Yakomeje avuga ko na nyuma yaho nyina abimenye yihutiye kujya kumuvuza ntiyabimenyesha umurenge.
Yagize ati: "Ku wa Gatandatu nibwo bambwiye ko hari umugabo wakubise umwana we, ubwo twahise twihutira kumufata. Uyu mwana yapfuye ejo tariki 20 ariko yari amaze ibyumweru bibiri arwaye yarakubiswe."
Kuri iki Cyumweru tariki ya 20 Nzeri 2020 uwo mwana yashyinguwe mu Murenge wa Rusatira.
Kugeza ubu se Rucogoza Jean Damascène ukekwaho kugira uruhare mu rupfu rwe afungiye kuri Sitasiyo ya RIB mu Murenge wa Rusatira, hategerejwe ko akorerwa dosiye agashyikirizwa ubushinjacyaha.
Source : https://www.imirasire.rw/?Huye-RIB-yataye-muri-yombi-umugabo-wakubise-umwana-we-bikamuviramo-urupfu