Ibyinshimo byaje kuvamo amarira nyuma yaho umugabo yaje kubura umugore we aho bifotorezaga agwa mu rugomero [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umugore wo muri Kenya uzwi ku izina rya Dorcas Jepkemoi Chumba yahuye n'urupfu rwe rutunguranye nyuma yo kugwa mu rugomero rw'amazi ya Chepkiit mu Ntara ya Nandi, muri Kenya ubwo yafataga amafoto n'umukunzi we witwa Benjamin Kazungu.

Nk'uko amakuru ye abitangaza, uyu mudamu nyuma yo kugwa ku rugomero yagerageje cyane gufata ikintu kugira ngo abeho mu gihe umukunzi we na we yagerageje kumukiza ariko ikibabaje ni uko imbaraga zose zabaye impfabusa kuko umudamu yarohamye mu rugomero.

Umuryango we wahamagariye leta yintara kubafasha mugutwara umurambo we.

Nk'uko umuvandimwe wa nyakwigendera abivuga, 'Amahano yabaye koko kandi twaje kwemera ko Chumba atakiriho. Turasaba ariko ubufasha bwo kugarura umurambo no kumwohereza bikwiye. ' 

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)