Ibyo Museveni na Nyamwasa bita umuvuno, bizakomeza kubaviramo umuvumo, Ubu noneho barategura kohereza abamamazamatwara yabo imbere mu Rwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rushyashya yari iherutse kubanyurira mu byavugiwe mu biganiro hagati Yoweri K. Museveni n'ishumi ye Kayumba Nyamwasahe, aho Museveni yagayaga Nyamwasa ubushishozi buke bwatumye amabanga yabo ajya ahagaragara, ndetse bikaviramo abarwanyi ba RNC gutikirira mu ntambara bashatse gushora ku Rwanda, Bahise rero biyemeza guhindura umuvuno, ariko uzakomeza kubaviramo umuvumo.

Mu myanzuro yafatiwe muri ibyo biganiro, harimo gutangiza ikigo gihugura 'abanyapolitiki' ba RNC, uyu ni wa mutwe w'iterabwoba wa Kayumba Nyamwasa, ugaterwa inkunga n'ubutegetsi bwa Uganda. Iryo shuri riherereye ahitwa BUGOLOBI, Street 21, mu murwa mukuru Kampala, ndetse icyiciro cya 12 kikaba giherutse kurangiza gutozwa ubugome n'ubugambanyi, bugamije kugirira nabi Abanyarwanda n' Ubuyobozi bwabo. Icyo kigo kirindwa n'abantu biyoberanya, batoranywa n'uwitwa, Abel Kandiho ubwe, uyu akaba ari umuyobozi mukuru wa CMI, rwa rwego rw'iperereza rwa Uganda.

Magingo aya harategurwa gutangiza icyiciro cya 13, nk'uko bisanzwe abazakitabira bakaba ari Abanyarwanda baba mu nkambi z'impunzi aho muri Uganda, kimwe n'Abagande bafite inkomo mu Rwanda, batuye zaHoma, Mubende, Kiboga, Hoima , Kiboga, Nyakivara , Kakumiro, m'ahandi.

Agashya kandi, ubu noneho mu masomo bazahabwa harimo n'ayo gusesengura imyiteguro n'uko urugamba rwifashe, ngo kugirango batazongera kugenda giswa, bakibona bashiriye ku icumu nk'uko bisanzwe bibagendekera.
Abarangije bahise bahabwa inshingano yo gukwirakwiza urwo rwango muri Uganda, gusa amakuru dufite ni uko aho bageze benshi babamagana, bababwira ko batiteguye kujya mu ntambara bazi neza ko batazatsinda.

Abahuzabikorwa b'aya mafuti ni abitwa Sulah Nuwamanya Wakabirigi na Prossy Bonabaana, birirwa bazenguruka Uganda yose ngo barashakira RNC abayoboke, Bagenda mu modoka ya TOYOTA ALTEEZA, ifite ibara ry' icyatsi kibisi cyijimye, na plaque UBB 294Y, ndetse baherutse guhabwa indi yo mu bwoko bwa SUBARU FORESTER isa n'umuringa, ikaba ifite plaque UAW 609R.Inkunga n'amabwiriza babhabwa na Frank NTWARI, muramu wa Nyamwasa uba muri Afrika y'Efo.

Mu buswa busanzwe rero, ubu noneho Museveni na Nyamwasa barashaka kwagura ibikorwa byabo, bakohereza abo bacengezi mu Rwanda, bazahabwa inshingano zo gukwiza amatwara yabo mu turere twose, bangisha abaturage ubuyobozi, ari nako babashishikariza kujya mu nyeshyamba za RNC.

Ukibaza rero ukuntu ibintu byabananiriye mu mahanga harimo na Uganda bisanzuramo, noneho bazabishobora mu Rwanda, hari abaturage bizeye ubuyobozi, bazi ubushobozi bw'inzego z'umutekano, kandi basobanukiwe ikiguzi n'agaciro k'amahoro n'umutekano.Niba koko bigisha abayoboke babo gusesengura imiterere y'umugambi wabo, bakawusobanukirwa neza, bagombye guhita babona ko ibyo barimo ari uguta igihe ndetse no kwiyahura, kuko ibyo barimo byose abashinzwe kubikoma imbere barara babimenye.Ibyo bategura si umuvuno ahubwo ni umuvuno.

The post Ibyo Museveni na Nyamwasa bita umuvuno, bizakomeza kubaviramo umuvumo, Ubu noneho barategura kohereza abamamazamatwara yabo imbere mu Rwanda appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/ibyo-museveni-na-nyamwasa-bita-umuvuno-bizakomeza-kubaviramo-umuvumo-ubu-noneho-barategura-kohereza-abamamazamatwara-yabo-imbere-mu-rwanda/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)