Ihutire gukora ibi bintu, mu gihe ubuzima bugukomeranye byagucanze #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibihe bikomeye kandi biruhije, Si ikintu gishya ku muntu, Buri kiremwamuntu kigomba guca mu ngorane n'ibiruhije ari nayo mpamvu icy'ingenzi ari ukumenya no kwiga imyitwarire muri ibyo bihe Kuko natwe ubwacu tudashobora kumenya imibabaro n'ibihe bigoye bagenzi bacu badukikije banyuramo umunsi ku wundi.

Buri muntu uri kw'Isi arababara, Umuyobozi wawe mu kazi, inshuti ndetse n'umuryango wawe bose banyura muri ibi bihe nubwo wowe akenshi utabimenya, Twateguye iyi nkuru twifashishije inyandiko ndetse n'inyigisho byatanzwe n'abahanga mu by'ubuzima, tugamije gufasha buri musomyi wacu kumenya uko yakwitwara mu gihe ibihe bikomeye kandi bigoye bimugezeho.

Ibi ni bimwe mu bintu wabasha gukora mu gihe uri muri ibi bihe:

1. Irinde kwinaniza cyane

Mu gihe ibihe nk'ibi bikomeye ndetse bigoye ukeneye gufata akaruhuko mu gukoresha cyane cyane igihe nta gisubizo uri kubona cy'ibyo bibazo, Ukomeje guhatiriza ubwonko bwawe mu gutekerezo byaba bibi kurushaho kuko bishobora guteza ingaruka zihambaye zirimo no gusara

2. Gerageza gushaka amahirwe muri izo mbogamizi

Birashoboka ko ibyago ugezemo byakuviramo andi mahitamo mazima yakugeza ku ntsinzi, Wibura ibyiringiro muri ibi bihe ahubwo shakisha uko wabyaza ibyo bihe ubundi buryo.

3. Shyira umutima ku bintu by'ingenzi kuri wowe

Akenshi iyo dusumbirijwe n'ibibazo ntiturebe kure ngo dutekereze ku badukunda, imbyaro zacu n'ibindi by'ingenzi bidutera gufata imyanzuro irimo guhubuka cyane, Mu gihe cyose wageze muri ibi bihe shaka icyaguha imbaraga n'umurava wo gushaka instinzi byumwihariko ubikorera ab'ingenzi bawe twavuze haruguru.

4. Irinde guta umwanya ku cyateye ibibazo ufite ahubwo uwute ku buryo byacyemuka

Umutima n'ubwonko bishyire mu gucyemura ibibazo urimo kuruta ikindi kintu cyose cyerekeranye n'ibyo bihe, Kuko twabonye ko byo biba bigomba kubaho rimwe na rimwe bitanateguje



Source : https://impanuro.rw/2020/09/24/ihutire-gukora-ibi-bintu-mu-gihe-ubuzima-bugukomeranye-byagucanze/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)