Icyizere ni umusingi w'ubuzima bwiza hagati y'abashyingiranywe kandi Imana niyo yashyizeho urushako nk'ikimenyetso cy'uburyo Yesu yakunze itorero. Ibi nibyo byatumye umwanzi Satani afata icyemezo cyo gusenya umugambi w'Imana bityo abashakanye bagatakarizanya icyizere.
Icyizere ni umusingi w'umubano mwiza. Hari impamvu 7 zishobora gutuma icyizere gitakara hagati y'umugabo n'umugore
1. Kwica amasezerano
Mugihe uvuze ko uzakora ikintu, ni ngombwa kubishyira mu bikorwa. Rimwe na rimwe twemera gukora ibintu ariko ntitubishyiremo imbaraga ariko mubyukuri amagambo yakagombye kujyana n'ibikorwa. Mugihe wishe amasezerano wagiranye n'uwo mwashakanye cyangwa utayashyize mu bikorwa, bisenya icyizere kikayoyoka.
Ntiwibagirwe ko utuntu duto dushobora kuba ingenzi nk'ibintu binini. Niyo mpamvu Yesu yavuze ati: "Ukiranuka ku cyoroheje cyane, aba akiranutse no ku gikomeye. Kandi ukiranirwa ku cyoroheje cyane, aba akiraniwe no ku gikomeye¬" (Luka 16:10)
2.Kudashaka ubufasha mugihe ubukeneye
Hariho ibintu bimwe na bimwe muri ubu buzima tudashobora gukora twenyine. Dukenera ubufasha buvuye hanze ku nzobere zahuguwe kugirango zidufashe gutsinda ibintu bitandukanye nk'ibiyobyabwenge, ihungabana, n'burwayi bwo mu mutwe.
Uwo mwashakanye akenshi aba azi umutima wawe, imyitwarire, n'ibyifuzo byawe kurusha wowe uko wowe ubizi. Mugihe abona ko ukeneye ubufasha, si ngombwa kumwamaganira kure ngo ubyange.
Kwicisha bugufi tugasaba kandi tukakira ubufasha byerekana ko twisobanukiwe kandi twitegura gukora iby'ingenzi mu rwego rwo kunoza umubano mwiza n'Imana.
3.Gukoresha nabi umutungo
Hariho uburenganzira bwo kugura ibintu ushaka. Nta bwo ari bibi gukoresha ububasha bw'amafaranga mu kwishimisha wowe ubwawe, ariko mugihe bigarara ko ari ukwangiza imbere y'uwo mwashakanye, ibi bishobora gusenya icyizere hagati yanyu.
4. Kumvikana ku mikoreshereze y'igihe
Ibi bishatse kuvugako ugomba kureka uwo mwashakanye akamenya imikoreshereze y'igihe cyawe, ashobora kukwibutsa ko ugiye gukerererwa, niba gahunda zawe zahindutse n'ibindi. N'ubwo ibi iyo bikabije biba bibi, kwitanaho no kureka mugenzi wawe akamenya gahunda yawe ni byiza kuko mwembi muba mukorera hamwe nk'itsinda.
5.Ubuhemu (infidelity)
Byonyine no kureba undi muntu ukamurarikira bishobora gukomeretsa umutima w' uwo mwashakanye ndetse ugasanga urugo rwanyu rurasenyutse. Yesu yabivuze neza ati:"Umuntu ureba umugore w'undi akamwifuza, mu mutima aba amaze kumusambanya" (Matayo: 5:28).
Mu isi yashyize imbere kugaragara neza no gutunganya amafoto, biteye ubwoba kuko abantu ntibagishaka kugaragara uko bari, barushaho kwigira beza aribyo bikurura irari ryinshi.
6.Amazimwe no gusebanya
Mubyukuri iyo mugenzi wawe akubwiye cyangwa agusangije ikintu akwizeye nawe uba ugomba gusigasira icyo cyizere yakugiriye. Amazimwe ndetse no gusebya mugenzi wawe mwashakanye, ni intandaro yo gutarizwa icyizere bari bagufitiyeyari kuko iyo umuvuze nabi nawe uba wivuze nabi.
7.Kwiringira ko umuntu ari umukiranutsi
Ni bibi kwiringira ko uwo mwashakanye ari umukiranutsi. Mu buzima turatsindwa kuko turi abantu. Kwishyiramo ko dukeneye kubona abo twashakanye batagira amakosa, ni ugutsindwa kuko amakosa abaho mu buzima ikintu cy'ingenzi ni ugusaba imbabazi bityo bigatuma umwuka mwiza ugaruka mu muryango.
Muri macye, urushako ni ikintu Imana yashyizeho ho kugirango rube ikimenyetso cy'uuburyo Kristo yakunze itorero , niyo mpamvu dukwiye gukora ibishoboka byose kugirango dusigasire umubano kuko urugo ari ijuru rito.
Source: www.ibelieve.com