Kuri uyu wa gatatu tariki ya 23 Nzeri 2020 Perezida w'u Rwanda Paul Kagame n'Umunyamabanga mukuru wa Commonwealth, Rt Hon Patricia Scotland, batangaje umunsi mushya w'inama y'abakuru b'ibihugu bigize Umuryango wa Commonwealth (CHOGM) yagombaga kubera i Kigali muri Kamena 2020 ariko isubikwa kubera icyorezo cya COVID-19.
Itariki nshya yemeranijweho n'ibihugu bigize uyu muryango izaba icyumweru cyo ku ya 21 Kamena 2021. Inama ya CHOGM isanzwe ikorwa buri myaka ibiri kandi niyo nama nkuru ya Commonwealth igisha inama kandi ifata ibyemezo. Abayobozi ba Commonwealth bahisemo u Rwanda nk'abakira inama yabo itaha ubwo bahuraga i Londres mu 2018.
Perezida Kagame yagize ati: 'CHOGM Rwanda 2021 izaba umwanya udasanzwe wo kungurana ibitekerezo ku mbogamizi nini z'ikoranabuhanga, ibidukikije, n'ubukungu n'amahirwe ahura n'umuryango wa Commonwealth, cyane cyane urubyiruko rwacu, kandi ibyo bikaba ari ingorabahizi biturutse ku cyorezo cya Covid-19. U Rwanda rutegereje guha ikaze intumwa zose n'abitabiriye Kigali umwaka utaha mu nama itekanye kandi itanga umusaruro'.
Umunyamabanga mukuru yagize ati: 'Muri aya mateka ya CHOGM, ya mbere muri Afurika muri iki kinyagihumbi, turategereje ko abayobozi ba Commonwealth bazahurira hamwe kugira ngo bafate ingamba zifatika ku bibazo bikomeye twese duhura nabyo'.
Ati: 'Inama zacu mu Rwanda zizaduha amahirwe nyayo yo kwibanda ku guhangana na COVID na nyuma, ariko kandi tuzi ko icyorezo kitagabanije byihutirwa ibibazo by'isi yose nk'imihindagurikire y'ikirere, ubukungu bw'isi, ubucuruzi n'iterambere rirambye bikenewe bizakemurwa byimazeyo binyuze mu bufatanye bw'ibihugu byinshi no gufashanya'.
Inama y'abayobozi, ibanzirizwa n'inama z'abahagarariye imiyoboro ya Commonwealth y'urubyiruko, abagore, sosiyete sivili n'ubucuruzi, izabera mu murwa mukuru w'u Rwanda mu mujyi wa Kigali.
Umuryango wa Commonwealth ni ishyirahamwe ry'ubushake bw'ibihugu 54 byigenga. Uhagarariye kimwe cya gatatu cyisi ituwe na miliyari 2,4 kandi ikubiyemo ubukungu bwateye imbere ndetse n'ibihugu biri mu nzira y'amajyambere. 32 mu banyamuryango ni ibihugu bito, harimo n'ibihugu byinshi byo mu birwa.
Inkuru yanditswe na Venuste Habineza
Source : http://www.intyoza.com/itariki-nshya-ya-commonwealthchogm-izabera-mu-rwanda-yatangajwe/