Karongi: Umugabo yakubise amasuka atatu umugore we yanga gupfa, yahise amuha uburozi nawe arabwiha #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byabaye mu ijoro ryo ku wa Kabiri ni mu muryango utuye mu Mudugudu wa Nyarubuye, Akagali ka Gacaca mu Murenge wa Rubengera Akarere ka Karongi m . Amakuru avuga ko umugore yapfuye kuri uyu wa Gatanu naho umugabo we ubu ni intere

Ni umuryango ufite abana batatu bakiri bato nk'uko ubuyobozi bwasobanuriye ikinyamakuru Umuseke ducyesha iyi nkuru.

Umugabo yahoraga abuza umugore we kumusanga mu kabari, umugore na we ngo akavuga ko azareka kumusangayo nareka inzoga.

Umukuru w'Umudugudu wa Nyarubuye, Bikorimana Manasseh avuga ko umuryango wari ubanye nabi, ariko amakimbirane yabo bakanga ko hari undi uyinjiramo ku buryo uwajyaga kuyahosha bamuviragaho inda imwe.

Ati:'Ejo bundi biriwe basangira, umugabo abwiye umugore ngo batahe aranga, umugabo arataha umugore ataha saa sita z'ijoro. Umugabo mukumufungurira amukubita amasuka atatu, umwana we mukuru yatubwiye ko yanze gupfa yafashe agafuniko ka fanta amusuka Kiyoda na we afata icupa aragotomera'.

Umuyobozi w'Akagali ka Gacaca witwa Uwase Jose yavuze ko bariya bantu, (Ndabazi Evariste na  Mukandayisenga Charlote) batashye umugabo agakubita amafuni atatu umugore we, ariko yanga gupfa nyuma amuha ku ngufu uburozi bwa 'Kiyoda' nyuma na we arabunywa.

Uwase ati:'Bose twasanze ari intere tubajyana ku Kigo Nderabuzima cya Rubengera nyuma babajyana ku Bitaro bya Kibuye. Umugore yitabye Imana uyu munsi, umugabo we aracyarwaye'.

Rukesha Emille Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rubengera yavuze ko ayo makuru ari impamo.

Ati:'Ndibaza ko umugabo nakira azakurikiranwa n'Ubugenzacyaha ari ku Bitaro bya Kibuye'.

Yakomeje asaba abaturage ko bajya batanga amakuru ku gihe, bakayaha Inshuti z'umuryango, cyangwa Mutwarasibo.

Yagize ati:'Bakwiye kujya babiyambaza, umuti w'amakimbirane si ukwica umufasha wawe. Aya ni amahano kandi turizera ko tuzakomeza kuganiriza abaturage tunyuze muri izo nzego navuze'.



Source : https://impanuro.rw/2020/09/25/karongi-umugabo-yakubise-amasuka-atatu-umugore-we-yanga-gupfa-yahise-amuha-uburozi-nawe-arabwiha/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)