Kiyovu Sports yatumije inama y'Inteko Idasanzwe izatorerwamo perezida #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kiyovu Sports yamaze gutumiza inama y'Inteko Rusange idasanzwemo izatorerwamo perezida w'iyi kipe nyuma y'uko komite yari iriho yari isoje manda yayo.

ku munsi w'ejo hashize tariki ya 9 Nzeri 2020, ni bwo komite nyobozi ya Kiyovu Sports yari iyobowe na Mvuyekure Francois yasoje manda yayo y'umwaka umwe yari yatorewe muri Nzeri 2019.

Mu ibaruwa komite isoje manda yandikiye abanyamuryango b'iyi kipe yasinyweho n'uwari uyiyoboye, Mvuyekure Francois yabamenyesheje ko hateganyijwe inama y'Inteko Rusange idasanzwe izaba tariki ya 19 Nzeri 2020 ikazaba saa 9:00'.

Yakomeje abamenyesha ko aho iyi nama izabera n'uburyo izakorwamo bazahamenyeshwa mbere y'iminsi minsi 2, byose bikazakorwa hakurikijwe amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Ku murongo w'ibyigwa hariho gutora abagize komite nyobozi n'izindi nzego z'muryango wa Kiyovu Sports n'ingingo zishobora kuzemezwa n'abanyamuryango wa Kiyovu Sports.

Ibaruwa itumiza Inteko Rusange
Hateguwe inama y'inteko rusange ya Kiyovu Sports muri uku kwezi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)