Korali Abahamya ba Yesu igiye mu ivugabutumwa muri SDA i Nyamirambo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'uko icyorezo cya Covid-19 gitumye insengero zifungwa, nyuma zikaza gufungurwa, ubu korali Abahamya ba Yesu yo mu Itorero ry'Abadivantiste b'Umunsi wa Karindwi rya Muhima (Muhima SDA Church) yatumiwe n'itorero rya Nyamirambo SDA Church muri gahunda yo kuramya no guhimbaza Imana kuva mu gitondo kugeza nimugoroba.

Aba baririmbyi bazaririmbira Imana amasaha menshi muri iri vugabutumwa igiye gukorera i Nyamirambo dore ko basigaye baterana amateraniro atatu mu rwego rwo kubahiriza ingamba zo kwirinda Covid-19. Iyi Korali kandi n'ubwo Coronavirus yahagaritse gahunda zo guhura muri 'repetitions' bakoresha uburyo bw'ikoranabuhanga ku buryo ubu bitegura gusohora zimwe mu ndirimbo zizwe muri Coronavirus hakoreshejwe 'online rehearsal'.

Korali Abahamya ba Yesu barashima Imana yabanye nabo mu bihe bya 'Guma mu rugo' mu kwirinda icyorezo cya Covid-19. Umwe mu bayobozi b'iyi korali yabisobanuye agira ati: "Ibyishimo dufite mbere na mbere ni ibyo gushima Imana yaturinze tukaba turi bazima, ikindi ni uko mu by'ukuri abantu twahuraga inshuro 3 mu cyumweru none tukaba twari tumaze ameze agera kuri 6 tutabonana".
Korali Abahamya ba Yesu igiye gukorera ivugabutumwa i Nyamirambo

Yakomeje agira ati "Ni ibyishimo bitangaje wenda nubwo tutazahoberana kubera kwirinda ariko no kubonana amaso ku maso bizadushimisha, ikindi turishimira kugaruka mu nzu y'Imana tuje kuyihimbaza. Tunashimira itorero ryatuzirikanye bakadutumira. Impamba tubashyiriye nta yindi ni indirimbo nziza zihumuriza imitima tubabwira ko twitegura Yesu ugiye kugaruka ngo tuzijyanire nawe mu ijuru ahataba ibyorezo".

source: inyarwanda.com

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Korali-Abahamya-ba-Yesu-igiye-mu-ivugabutumwa-muri-SDA-i-Nyamirambo.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)