Perezida w'ikipe ya Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles 'KNC', avuga ko umunyezamu Kwizera Olivier uheruka gusinyira Rayon Sports akiri umukinnyi w'iyi kipe bityo ko ikwiye kubegera bagakemura ikibazo cy'uyu munyezamu.
Muri Nyakanga 2020 ni bwo ikibazo cya Kwizera Olivier na Gasogi United cyatangiye gutumba aho perezida w'iyi kipe, KNC yavuze ko hari amafaranga yamuhaye angana na miliyoni 1 nka avance y'amafaranga yagombaga kugurwa kugira ngo yongere amasezerano. Icyo gihe yagaragazaga n'imbanziriza masezerano bagiranye.
Gusa ntiyemeranyaga na Kwizera inyito yahawe aya mafaranga kuko we yavugaga ko ari ayo yamugurije nka perezida w'ikipe bitewe n'ikibazo yari afite.
Ibi byatutumbye nyuma y'uko uyu munyezamu yari amaze gusinyira ikipe ya Rayon Sports amasezerano y'umwaka 1 kuri miliyoni 7.
Ku munsi w'ejo ku wa Gatatu mu kiganiro n'itangazamakuru, perezida wa Gasogi United yavuze ko uyu munyezamu bakimufiteho uburenganzira bityo ko niba Rayon Sports imukeneye bagomba kubegera bagakemura ikibazo.
Yagize ati'Kwizera Olivier ni umukinnyi wa Gasogi United. Umuyobozi uzafata Rayon Sports arasabwa kuzaza akandeba mu biro bya Gasogi United tukaganira ku kibazo cya Kwizera Olivier.'
Yakomeje avuga kandi ko Kwizera Olivier yisuzuguje ubwo kuko yitwaye muri iyi kipe nk'umuhuliga yanze gukurikiza amategeko.
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kwizera-olivier-ni-umukinnyi-wa-gasogi-united-knc