Ubu buribwe bukabije, benshi mu bagore, ngo babwibagizwa no kubona umwana, bikagora cyane abagore babyaye abana, ariko abana bakitaba Imana.
Mu rwego rwo gufasha abagore kubyara batababajwe n'ibise, ibitaro byitiriwe Umwami Faisal, byatangaje ko byatangije uburyo bufasha ababyeyi kubyara batababajwe n'ibise, uburyo bwitwa “Epidural analgesia for labor” mu cyongereza.
Dr. Sam Muhumuza, umuganga utera ikinya muri ibyo bitaro, yatangarije RBA ko hari uburyo bugabanyiriza ababyeyi ububabare bari basanzwe bifashisha, ariko ubu buryo bwa Epidural analgesia bukaba bufasha umubyeyi cyane. Yagize ati “Umubyeyi duhaye Epidural, akomeza afite ibise ariko ntababare. Ariko aba yumva ko afite ibise, ko umwana ashaka gusohoka”. Akomeza avuga ko umubyeyi aba afite umubyaza umukurikirana, akomeza areba aho umwana ageze. Ibipimo umubyaza akomeza afata, ni byo byerekana niba umwana ageze igihe cyo kuvuka, bakajyana umubyeyi aho abyarira.
Umwalimu muri Kaminuza ya Duke muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba n'inzobere mu bijyanye no gutera ikinya, Prof. Ayedemi John Olufolabi, yasobanuye byinshi kuri ubu buryo bugiye gutangizwa mu Rwanda. Yagize ati “Hari inyigo nyinshi zakozwe kuri ubu buryo ubwo bwatangizwaga, hatangwa imiti ikomeye yateza ibibazo ubuzima bw'umugore ugiye kubyara. Ariko ubu OMS yamaze kwemezwa ko imiti ikoreshwa ubu nta bibazo itera kandi ifasha umubyeyi”.
Ubushakashatsi butandukanye bwakozwe, bwagaragaje ko uburibwe bukabije umugore agira mu gihe ategereje kubyara, bugira uruhare mu gutuma umubyeyi atinda ku nda, kuko ababyeyi bigera aho bikabarenga, hakaba n'abata ubwenge.
Ubu buryo kandi, buzagabanya ingaruka ziterwa no gutinda ku nda kw'abagore, kubera imyitwarire inyuranye bagira bitewe n'ububabare.
source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/urusobe-rw-ubuzima/article/mu-rwanda-hatangijwe-uburyo-bufasha-abagore-kubyara-batababajwe-n-ibise