Inzu nini ibikwamo amapine yafashwe n'inkongi y'umuriro karahabutaka kuri uyu wa kane tariki 10 Nzeri 2020 mu cyambu cya Beyrouth, gusa hakaba hataramenyekana icyateye iyi nkongi nk'uko byatangajwe n'igisirikare cya Liban.
Ni nyuma y'iminsike gusa, aho ku wa 4 Kanama 2020, habaye iturika rihambaye muri iki cyambu ryatewe na toni 2,750 z'ikinyabutabire nitrate d'ammonium cyari kibitswe nabi imyaka myinshi.
Kugeza ubu ibyokotsi by'umukara byatwikiriye ikirere cya Beyrouth, haracyashakishwa impamvu y'iyi nkongi n'uko yahagarikwa.
Liban mu cyambu cya Beyrouth hongeye kwaduka inkongi y'umuriro karahabutaka