Ni gute umukristo yabaho adakora icyaha kandi ari mu isi y'ibyaha? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubusanzwe isi, umubiri ndetse na Satani bihora birwanya umuntu uwo ariwe wese watangiye urugendo rugana mu ijuru. Uko bukeye n'uko bwije umukristo ahora yiteguye iyo ntambara kandi iyo hatabayeho kuyitsinda, ubwo hakurikiraho gutsindwa, niho umuntu ahera akora icyaha. Gukora icyaha ni ubugome , ni ukugomera Umwuka Wera. Ijambo ry'Imana rivuga ko uwabywe n'Imana adakora ibyaha, ngo ukora ibyaha ni uwa Satani 1Yohana3:8 .

Muri iyi nyigisho harimo ingingo zemeza ko bishoboka cyane ko umuntu yabaho mu isi y'ibyaha kandi ntakore ibyaha. Waba umaze igihe muri iyo ntambara yo kurwana n'icyaha gihora kikwizingiraho ? Uraza guhembuka kandi ufate umwanzuro ukwiye.

Pasiteri Desire Habyarimana niwe wasobanuye byinshi kuri iyi ngingo. Hari ku tariki ya 12 Werurwe 2020 ubwo yari mu kiganiro 'Ubutumwa bukiza' gisanzwe gitambuka kuri Agakiza Tv. Hari impamvu yakomojeho zituma umukristo ashobora guhora yisanga mu ngeso mbi kandi nyamara yari yarakiriye Yesu nk'Umwami n'Umukiza w'ubugingo bwe. Yavuze aho bitangirira kugira ngo umuntu ashobore ku ba muri iyi si y'umwijima w'ibyaha kandi ntakore icyaha, nk'uko Bibiliya yabisobanuye haruguru.

Pasiteri Desire mu kiganiro 'Ubutumwa bukiza'

Gukizwa

Iyo umuntu akijijwe, ariko agakizwa neza ( kuko abantu bose ntibakijijwe) aba atsindishirijwe. Kugira ngo umuntu akizwe agira agahinda gatera kwihana kuticuzwa, agasobanukirwa ko ibihembo by'ibyaha ari urpfu, impano y'Imana ari ubugingo buhoraho. Akizera amaraso ya Yesu nk'igitambo kizima cyamukuraho ibyaha .

Agatera intabwe yo kwatura ibyaha yakoze, akaba atsindishirijwe. Kumenya ko uri umunyabyaha ni ubuntu Imana ikugirira ikaguha agakiza ku buntu. Intambwe dutera ni ukwihana ibyaha, tukabyatura. Gukizwa twakira ubuntu Imana itugiriye.

Kubera iki umukritso ashobora kwisanga mu byaha kandi nyamara yarakijjwe?

Ubusanzwe umuntu agizwe n'ibice bitatu: Agizwe n'umwuka, ubugingo n'umubiri. Mu gice cy'umwuka niho dusangamo gutsindishirizwa. Mu bugingo habamo ubwenge, guhitamo , kamere n'amarangamutima.

Mu gice cya mbere cyitwa Umwuka niho dutsindishirizwa, ariko mu gice twita ubugingo muri ya kamere turezwa. Bisaba guhinduka ku ngeso buri munsi, bisaba gupfana na Yesu no kuzukana nawe, niho Pawulo yavuze ngo ' Bene Data, ndabinginga ku bw'imbabazi z'Imana ngo mutange imibiri yanyu, ibe ibitambo bizima byera bishimwa n'Imana, ariko kuyikorera kwanyu gukwiriye' Abaroma 12: 1. Yashakaga kuvuga ku kubamba kamere ku musaraba.

Pawulo nawe yavuze ko agerageza gukora ibyiza ariko ibibi bikamutanga imbere, hari n'aho yibajije ati' Uyu mubiri untera gukora ibyaha nzawukizwa n'iki?' , Ariko kuko yakomeje kugirana ubusabane n'Imana yageze aho avuga ngo ' Napfanye na Yesu nzukana na we, si njye ukiriho ahubwo ni Kristo muri njye'.

Aha pawulo yavugaga aho agejeje mu guhinduka ku ngeso, kwezwa no kubamba kamere ku musaraba. Hari abantu rero badashaka gutera iyi ntambwe yo guhinduka ku ngeso za kamere, niho Yesu yavuze ngo 'Akabuto kataguye mu butaka ngo gapfe gakomeza kuba ari konyine'.

Bidusaba kubamba ingeso za kamere buri gihe, niba umaze imyaka runaka mu rusengero ukwiye kwicara ukibaza ngo 'nakiriye agakiza mfite ingeso mbi zingahe, ubu maze kurwana na zingahe, nsigaje zingahe'? Uko ugenda ukora uwo mwitozo wo guhinduka bigera igihe ukava ku rwego rumwe ukajya ku rundi, hamwe n'ubusabane bwawe n'Imana ugera igihe ukaba utagikora ibyaha.

Icyaha kirategurwa

Pasiteri Desire ati' Habaho ibyaha bijyanye n'imiterer y'umuntu, ushobora kurakara vuba, ushobora gusubiza nabi ni ibintu bisanzwe biri muri kamere yacu, ibyo iyo ugiye gusenga wibuka ko wakiraniwe ugasaba amaraso ya Yesu akakweza. Ariko icyaha baragipanga, ni ubugome! Umuntu akavuga ngo 'runaka ndamwanga nzamuhemukira'. Ukabipanga Umwuka Wera akakubuza hagashira amezi abiri atatu ukazanabikora, bene icyo niyo ugikoze uhita wumva utandukanye n'Imana, uba wumva ugiye kure y'Imana kuko ari icyaha wapanze' .

Ibyaha birimo gusambana, kwiba, kubeshya wabigambiriye, bene ibyo uwabyawe n'Imana ntabwo abikora. Pasiteri Desire akomeza agira ati' Kuko kera niba umuntu atarakizwa yarapangaga icyaha akanagikora, iyo umaze gukizwa Umwuka Wera atangira kukuburira kitaraba icyaha. Utangira kubirota mu nzozi, ukabyumva mu ijambo ry'Imana, Umwuka Wera akakubwira ngo rekera aho ibyo bintu ni bibi.

Kwakira Yesu ni kimwe no gukundisha Imana umutima wose, ubwenge n'imbaraga ni ikindi

(https://www.agakiza.org/Harya-ukunda-Imana-Bisobanuye-iki-gukundisha-Imana-umutima-wawe-wose.html)

Pasiteri Desire ' Reba umuBebe(uruhinja) avutse ntafubikwe, ntahabwe amashereka, ntakorerwe ibikurikira, mbese ubwo yabaho? N'ubwo yabaho yazabaho nabi. Iyo umuntu akijijwe hari indi ntambwe ya kabiri agira yo gukundisha Imana umutima wose n'ubwenge n'imbaraga'.

Iyo Imana yinjiye mu buzima bwawe, mu bitekerezo no mu mibereho yawe, ukayikundisha umutima wose n'ubwenge n'imbaraga, nta mwanya wo gusambana ufite, nta n'umwanya wo kubeshya wabona. Nta n'umwanya wo kwiba, nta n'umwanya wo kwica wabona, ntiwanagambana. Kubera iki, iyo hari ukubaho kw'Imana mu buzima bwawe ibindi bibura umwannya.

Ikibazo gihari ni uko amadini n'amatorero akenshi bita kukuba umuntu yaba umuyoboke gusa, hanyuma umuntu yanakizwa akabura umurera ngo atere za ntambwe zose za ngombwa zizatuma aba umukristo ukomeye kandi ushikamye.

Kugira ngo umuntu abe akomeye mu gakiza akeneye iki?

Kugira ngo umukristo abe akomeye mu gakiza hari ibintu bitatu bikorana: Guhuza ubuzima bwawe n'ijambo ry'Imana, rikaba mu buzima bwawe nk'uko Bibiliya yanditse, kuzura Umwuka Wera no gusenga. Ibi bintu byose iyo habuzemo kimwe ikindi gihinduka ubuyobe.

Iyo usenga cyane utazi ijambo ry'Imana ntabwo byakubuza gukora icyaha, iyo uzi ijambo ry'Imana udasenga bihinduka inyuguti. Iyo usenga utuzuye Umwuka Wera amasengesho yawe ntiyagera ku Mana. Ibyo bintu bitatu byose byagakwiye kuba byuzuzanya.

Ikibazo twibaza aha ni ukumenya, ese abatwigishije batugejeje kuri urwo rwego dusobanukirwa ijambo ry'Imana?

Reba inyigisho yose 'Ni gute umukristo yabaho adakora icyaha kandi ari mu isi y'ibyaha?' Pasiteri Desire Habyarimana

Source: Agakiza Tv

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Ni-gute-umukristo-yabaho-adakora-icyaha-kandi-ari-mu-isi-y-ibyaha.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)