Nubwo benshi bamwanze, Munyentwari Eugene yabonye umwibagiza uburwayi bw'uruhu amaranye imyaka 30 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abavandimwe babiri Munyentwari Eugene na Karekezi Bernard, bamaze imyaka irenga 30 bafite uburwayi bw'amayobera ku mubiri wose ku buryo bamwe mu bababona babagirira impuhwe ariko abandi benshi bakabanenga kugeza ubwo Munyentwari abonye Mukandayisenga Claudine umwibagiza ubwo burwayi.

Ubukene n'ubupfubyi bakuriyemo, byatumye Munyentwari Eugene na Karekezi Bernard bakurira mu buzima bubi bwatumye batabasha no kubona ubuvuzi bukwiye.

Ibi byatumye batabasha kubona amahirwe yo kwiga amashuri asanzwe, ariko n'ay'imyuga bize ntacyo yabamariye kuko ntawabaha akazi kuko babanena bakanabaha akato.

By'umwihariko kuri Munyentwari Eugene, ari nawe ufite uburwayi bukabije ugereranyije na murumuna we, yagerageje kwivuza mu bitaro bitandukanye mu Rwanda ariko ubushobozi buba imbogamizi arataha akomeza kubana n'ubu burwayi.

Akato yakuze ahura nako katumye yumva ko nta mukobwa wazamwemerera ko banana, kuko benshi bamuhaga akato bakanamunena cyane.

Igihe cyaje kugera amenyana na Mukandayisenga Claudine wamubereye inshuti nziza bakajya bahuzwa n'amasengesho, ubucuti bwabo buza kuvamo urukundo rutangaje kuko uyu mukunzi we yagiye abuzwa kenshi n'abantu batandukanye barimo n'abayobozi b'inzego z'ibanze batifuzaga ko yashakana na Munyentwari, bavuga ko batifuza kubona uwo muntu urwaye ibyo bita ibibembe.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Nzeri 2020 ariko, intego y'urukundo rwabo bayigezeho kuko barahiye imbere y'amategeko mu murenge wa Gatore, basezerana kwibanira ubudatana.

Munyentwari yageze aho asobanura iby'ubuzima bwe n'urukundo akundwa na Claudine wamwakiriye uko ari, kwihangana biranga amarira arashoka, bizamura amarangamutima y'ikiniga ku batashye ubu bukwe.

Munyentwari Eugene na murumuna we Karekezi Bernard, basaba Leta n'abandi bafite umutima utabara kuba babagaboka bakabasha kubona ubuvuzi kuko ubu burwayi bwabangirije ubuzima cyane.

Karekezi Bernard nawe afite uburwayi nk'ubwa mukuru we


Munyentwari Eugene na Mukandayisenga Claudine basezeranye kuzibanira akaramata


Src: Ukwezi



Source : https://impanuro.rw/2020/09/24/nubwo-benshi-bamwanze-munyentwari-eugene-yabonye-umwibagiza-uburwayi-bwuruhu-amaranye-imyaka-30/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)