Miss Uwase Raissa Vanessa, yabujijwe kwiyahura na nyina ndetse n'umuvandimwe we, mu gihe yageragezaga kwiyahura nk'uko yabyanditse ku mbuga nkoranyambaga (whatsapp).
Ni nyuma y'uko hamaze iminsi havugwa ko yatandukanye n'umukunzi we biteguraga kurushinga uturuka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo witwa Putin Kabalu, akagerageza gukora ibishoboka ngo basubirane bikanga.
Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 08 Nzeri 2020, inshuti ze zo kuri whatsapp zatunguwe n'ibyo yanditse ko umubyeyi we n'umuvandimwe bamufashije kutiyahura.
Miss Vanessa yanditse agira ati 'Iyo bitaza kuba kubwa mama n'umuvandimwe wanjye nari kuba niyahuye! Ndananiwe ndarushye kwihangana birananiye kuri iyi si'!
Umwe mu nshuti ze za hafi avuga ko Vanessa yagerageje ibishoboka byose ngo asubirane n'umukunzi we Kabalu ariko bikanga bikaba iby'ubusa, bikamuviramo agahinda gakabije (depression).
Ati 'Mfite ubwoba bw'uko byashobokaga kuba yakwiyahura igihe icyo ari cyo cyose. Niriwe mpamagara nyina n'uwo bavukana nti bari kunyitaba ndetse na Vanessa ubwe, kuko ni inshuti za hafi z'umuryango, byaramugoye kwemera ko umubano we na Kabalu warangiye'.
Miss Vanessa yakomeje kugaragara ku mafoto ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye afite impano zitandukanye zihenze ndetse no mu ngendo hirya no hino hamwe n'umukunzi we Kabula mu buzima buhenze.
Kabalu Putin azwi kuri instagram nk'umucuruzi ufite amafaranga ukorera ubucuruzi bwe hagati y'u Rwanda, DR Congo na Tanzania, aho atuye.
Byavuzwe ko mbere y'uko Miss Vanessa atekereza kwiyahura yabanje kujya muri Tanzania kugerageza kureba uko yasubirana n'umukunzi we agasanga umusore atabirimo.
Mu mpera za 2019, Kabula yakoreshereje umukunzi we Miss Vanessa bakundanaga icyo gihe ibirori by'isabukuru akaza no kumwambika impeta amusaba ko babana.
Nyuma y'ibyo bihe byiza yahise ajya kuri instagram avuga ko yiteguye kuba umugore wa Kabalu nibamara kwiyereka imiryango bikekwa ko iyi ari imwe mu mpamvu zamuteye agahinda gakabije (depression).
Miss Uwase Vanessa yabaye Igisonga cya mbere ya Nyampinga w'u Rwanda 2015