Rubavu: Polisi yafashe televiziyo 10 zijinzwaga mu gihugu mu buryo bwa magendu #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Izi televiziyo uko ari 10 zafashwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 22 Nzeri, Twagiramungu Innocent w'imyaka 41 na Habarurema Athanase w'imyaka 36 bafashwe bakurikiranweho kugira uruhare mu iri iki gikorwa cy'ubucuruzi bwa magendu kuko zafatiwe aho bari bashinzwe gucunga umutekano.

Twagiramungu yari asanzwe arinda hoteri iherereye mu murenge wa Gisenyi yitwa Tamara ari naho hafatiwe izo televiziyo 10, ni mu gihe mugenzi we Habarurema yakoraga ku nyubako yegeranye na hoteli Tamara icuruza amacumbi izwi ku izina ryo Kwa Nyanja. Aba bagabo bakurikiranweho kugira uruhare rwo gukorana n'amatsinda y'abantu bacuruza ibintu bya magendu bakabafasha kubihisha muri ayo mazu bashinzwe gucungira umutekano.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y'Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi avuga ko kugira ngo izo televiziyo ziboneke byaturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage ko hari abantu bazinjizaga mu gihugu mu buryo bwa magendu bazikuye mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Yagize ati: "Twari dufite amakuru ko ziriya televiziyo zinjiye mu Rwanda zivuye muri Congo kandi Twagiramungu na Habarurema bagira uruhare mu kuzibika muri ariya mazu bashinzwe kurinda."

CIP Karekezi akomeza avuga ko Polisi ikimara kumenya ayo makuru yahise ijya gusaka muri hoteli yitwa Tamara basanga koko izo televiziyo 10 zirimo. Ubuyobozi bwa hoteli bwatangaje ko butari buzi ko amazu yabo ajya akoreshwa mu bikorwa binyuranyijwe n'amategeko n'ubwo ngo mu minsi ishize bari baketse ushinzwe umutekano (Twagiramungu) kuba akorana n'abanyabyaha.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y'Iburengerazuba yakomeje avuga ko hagikomeje iperereza ryo kumenya niba nta bindi bicuruzwa bya magendu binjije mu gihugu ndetse hanashakishwa abakora ibi bikorwa by'ubucuruzi bwa magendu. Yashimiye abaturage bihutiye gutangira amakuru ku gihe, agaragaza ko ari umusanzu ukomeye mu bufatanye mu kwicungira umutekano ndetse no kurwanya ibyaha harimo n'ubucuruzi bwa magendu.

Itegeko ry'umuryango w'ibihugu byo mu karere k'Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara. Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n'ibihumbi bitanu by'amadorali y'Amerika(US$5000).



Source : https://www.imirasire.rw/?Rubavu-Polisi-yafashe-televiziyo-10-zijinzwaga-mu-gihugu-mu-buryo-bwa-magendu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)