Rutsiro: Abantu batandatu bafatiwe mu byaha bikorerwa mu kiyaga cya Kivu #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuyobozi w'ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi, Assistant Commissioner of Police (ACP) Elias Mwesigye yavuze ko abari baroshywe mu kiyaga barimo kuroba mu buryo bunyuranyijwe n'amategeko gusa ni nabo batanze amakuru yatumye hafatwa abagizi ba nabi.

Yagize ati: "Abapolisi bari mu kazi ko gucunga umutekano mu kiyaga cya Kivu bumva abantu batabaza niko kugenda babasanga basanga bakubiswe bikomeye bajugunywa mu mazi banegekaye. Abagizi ba nabi babanje babambura ubwato barimo ndetse n'imitego barobeshaga, babajyana mu birometero hagati ya 20 na 30 babajugunya mu mazi ku bw'amahirwe nta wapfuye. Abapolisi bakomeje gushakisha abo bagizi ba nabi baza kubafata uko ari bane."

ACP Mwesigye akomeza avuga ko abafashwe ni uwitwa Kazungu Gad w'imyaka 32, Babonampoze Jean Claude w'imyaka 32, Mazimpaka Abdoul w'imyaka 43 na Manizabayo Eric ufite imyaka 35. ACP Mwesigye avuga ko aba bagizi ba nabi bafatanwe ubwato n'imitego ibiri bari bamaze kwambura bariya barobyi.

Umuyobozi w'ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi yongeye gukangurira abantu kwirinda uburobyi bunyuranyijwe n'amategeko ariko cyane cyane asaba abaturage kwirinda ibyaha byose bibera mu mazi. Yavuze ko ibi byaha bikomeje kugaragara mu kiyaga cya Kivu ariko Polisi y'u Rwanda nayo iri maso kandi ikomeje ibikorwa byo guhashya abishora muri ibyo byaha.

Yagize ati: "Ari bariya bari bagiye kwicirwa mu mazi bakoraga uburobyi butemewe, bariya bari babaroshye bisa nk'aho bashakaga kubiba ibikoresho byabo ariko ubugome babikoranye bigaragara ko bashakaga kubica kuko bari bafite amabuye ari nayo babakubise barangije babambura ubwato bari bafite babajugunya mu mazi ari intere."

ACP Mwesigye yakomeje avuga ko ibyaha bisa nk'ibyo bikunze kugaragara mu kiyaga cya Kivu ariko Polisi nayo ikomeje ibikorwa byo kubihagarika binyuze mu bukangurambaga n'abayobozi b'amakoperative, abarobyi ubwabo ndetse n'abaturage muri rusange. Avuga ko basabwa gutanga amakuru kandi hakiri kare kugira ngo abagizi ba nabi ndetse n'abarobyi batemewe bakomeje kugaragara mu Kiyaga cya Kivu bacike burundu.

Muri iri joro rya tariki ya 19 Nzeri ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi ryambuye ba rushimusi b'amafi imitego 11 ubwo bari babasanze mu kirwa cya Bugarura mu murenge wa Boneza mu karere ka Rutsiro. Iyi mitego yose ikaba iri mu bwoko bwa kaningini, imitego izwiho kwica amafi akiri mato bikagira ingaruka ku bworozi bw'amafi. Imitego yatwitswe naho abayifatanwe bo bashyikirijwe ubutabera.

Guhera muri Kanama uyu mwaka ubuyobizi bw'ikigo cya Leta gishinzwe ubworozi bw'amatungo (RAB) cyahagaritse ibikorwa by'uburobyi byose bibera mu kiyaga cya Kivu.

Itegeko n° 58/2008 ryo kuwa 10/09/2008 rigena imitunganyirize n'imicungire y'ubworozi bwo mu mazi n'uburobyi mu Rwanda, ingingo ya 30 ivuga ko umuntu wese ukora ibikorwa by'uburobyi atabifitiye uruhushya ruvugwa mu ngingo ya 16 y'iri tegeko, ahanishwa ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza ku bihumbi magana abiri (200.000) n'igifungo kuva ku mezi atatu (3) kugeza ku mezi atandatu (6) cyangwa se kimwe muri ibyo bihano no kwamburwa ibikoresho byakoreshejwe.

Ingingo ya 11 muri iri tegeko igaragaza ibibujijwe mu burobyi aribyo gukoresha ibintu bihumanya bigamije kuyobya ubwenge amafi, kuyananiza cyangwa kuyica, gukoresha ibintu biturika, gukoresha uburyo bwa rukuruzi cyangwa amashanyarazi, gukubita amazi ugamije guhinda amafi, kuroba aho ibinyabuzima byo mu mazi byororokera.

Ingingo ya 29 ivuga ko Ku bw'iri tegeko, aba akoze icyaha umuntu wese, ukoresha uburyo, imiti cyangwa ibikoresho by'uburobyi bibujijwe, urobera ahantu habujijwe cyangwa mu bihe bibujijwe, udahita asubiza mu mazi ubwoko bw'ibinyabuzima byo mu mazi bitemewe kurobwa, ibifite uburemere cyangwa ingero biri munsi y'ibiteganyijwe muri iri tegeko, ubuza mu buryo ubwo ari bwo bwose abakozi bashinzwe kugenza ibyaha gukora imirimo basabwa n'iri tegeko, ukora igikorwa cyose cyatuma igice ibinyabuzima byo mu mazi byororokeramo gisenyuka cyangwa cyakwangiza ahantu cyimeza ho gutuburira no kongerera umutungo w'ibinyabuzima byo mu mazi, usenya cyangwa uhisha ibimenyetso by'icyaha bivugwa muri iyi ngingo.



Source : https://www.imirasire.rw/?Rutsiro-Abantu-batandatu-bafatiwe-mu-byaha-bikorerwa-mu-kiyaga-cya-Kivu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)