Rwatubyaye Abdul ahamya ko nta rutahizamu wigeze umugora mu Rwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Myugariro w'Amavubi ikinira Colorado Springs Switchbacks, Rwatubaye Abdul avuga ko mu myaka yakinnye muri shampiyona yo mu Rwanda nta rutahizamu n'umwe yigeze ahura na we wamugoye.

Mu ntangiriro z'umwaka ushize wa 2019 ni bwo Rwatubyaye Abdul yavuye mu Rwanda yerekeza muri Amerika, ubu ari mu ikipe ya Colorado Springs Switchbacks.

Aganira na ISIMBI yavuze ko ubwo yakinaga muri shampiyona yo mu Rwanda, muri APR FC na Rayon Sports nta rutahizamu n'umwe yigeze ahura na we ngo amugore.

Yagize ati'mu myaka nakinnye muri shampiyona yo mu Rwanda nta rutahizamu nigeze mvuga ngo yarangoye ku buryo wenda navuga ko yangoye ahantu hose, urebye nta rutahizamu wigeze angora.'

Rwatubyaye Abdul yakuriye mu ishuri ryigisha umupira rya APR FC, aza gukinira na APR FC nkuru yatandyukanye na yo muri 2016, mu ntangiriro za 2017 ni bwo yatangiye gukinira Rayon Sports nyuma yo kuyisinyira muri Nyakanga 2016, 2019 ni bwo yahise yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gukinayo.

Rwatubyaye ahamya ko nta rutahizamu wamugoye muri shampiyona y'u Rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)