Munyakazi Sadate wari Perezida wa Rayon Sports akaza gukurwaho we na Komite ye n'Urwego ry'Igihugu rw'Imiyoborere (RGB), yakoze ihererekanyabubasha na Komite nshya yabasimbuye iyobowe na Murenzi Abdallah wahoze ari Perezida wa Rayon Sports ubwo yari umuyobozi w'Akarere ka Nyanza.
Munyakazi Sadate wari ambaye ikote, ari ibumoso bwa Murenzi Abdallah, nta we uvugisha undi, akenshi bareba muri telefoni bandika ubutumwa, mu butumwa yageneye abakunzi ba Rayon Sports ndetse n'abakunzi ba siporo muri rusange, yasabye abantu bose batashoboye kumva ibintu kimwe nawe bakaba babona hari aho yabakoshereje, ndetse abizeza ko azakomeza gutanga umusanzu wubaka mu iterambere ry'ikipe ya Rayon Sports.
Muri ubwo butumwa hari aho Sadate yagize ati: "Mboneyeho no gusaba imbabazi abo twaba tutarabonye ibintu kimwe aho nakosheje nta bugome bundi, mbatse imbabazi kandi ndagira nti 'TOGETHER WE CAN' (dufatanyije turashoboye)."
Munyakazi Sadate akimara gutanga ubuyobozi, yabajijwe ku mwenda Rayon Sports imurimo wa Miliyoni 90Frw avuga ko atari igihe cyo kwishyuza iyi kipe kubera ibihe irimo.
Yagize ati: "Ntabwo ari igihe kiza cyo kwishyuza Rayon Sports, mu minsi 30 yahawe iyi komite y'inzibacyuha hari byinshi bagiye kwigaho nyuma tuzahura na bo tubiganireho."
Murenzi wahawe inshingano zo kuyobora ikipe mu minsi 30 yavuze ko kuba mu byo yahawe harimo ibikombe bibiri Rayon Sports yatsindiye, ngo ni ikimenyetso kiza cyo kuragwa ibikombe.
Mu nshingano zahawe Komite y'Inzibacyuho izakora mu gihe cy'iminsi 30 uhereye kuri uyu wa 24 Nzeri 2020, harimo kunoza amategeko y'Umuryango no kuyahuza n'itegeko rigenga imiryango itari iya Leta; gushyiraho inzego z'umuryango ziteganywa n'amategeko no gukurikirana umunsi ku wundi ibikorwa bya Rayon Sports FC.
Hari no gutegura imbonerahamwe ngengamikorere y'umuryango n'ibikorwa byawo; gushyiraho uburyo buboneye bwo gukurikirana imikoreshereze y'umutungo w'umuryango no gucunga umutungo w'umuryango mu gihe cy'inzibacyuho.
Murenzi Abdallah wagizwe umuyobozi, asanzwe ari Perezida w'Ishyirahamwe ry'Umukino w'Amagare (FERWACY) mu gihe kandi yayoboye Rayon Sports ubwo yabaga i Nyanza hagati ya 2012 na 2013, abifatanya no kuyobora Akarere ka Nyanza.
Murenzi Abdallah afatanyije kuyobora iyi komite y'inzibacyuho muri Rayon Sports na Twagirayezu Thadée wabaye Visi Perezida wa Munyakazi Sadate akaza kwegura, ndetse na Me Nyirihirwe Hilaire nk'abagize komite.
Dore ubutumwa bwa Munyakazi Sadate
Source : https://www.imirasire.rw/?Sadate-Muanyakazi-yasabye-imbabazi-abo-batabonaga-ibintu-kimwe-babona-ko