Umuhanzi Tom Munyaneza wanyuze mu buzima busharira kuva akiri muto, yasohoye amashusho y'indirimbo nshya yitwa 'Shir'impumu' yakoranye n'umuramyi Patient Bizima uri mu bakunzwe na benshi mu Rwanda, yitezeho kugarura ibyiringiro mu mitima ya benshi.
Amashusho y'iyi ndirimbo y'iminota ine n'amasegonda 44' yubakiye ku nkuru y'ubuzima bwa Tom Munyaneza waciye mu buzima bugoye, ariko Imana ikaza kumugirira neza ikubura dosiye, ubu akaba ari umwe mu batanga akazi.
Ni indirimbo yatekereje gukora mu rwego rwo kubwira buri wese, ko akwiye gushira impumu kuko Imana ifite inzira zayo, kandi izi neza ibyo izamukorera kugeza ku iherezo ry'ubuzima bwe.
Tom Munyameza usanzwe ari umushoramari akaba n'umuyobozi wa kompanyi ya Tom Transfers icuruza imodoka, avuga ko ari umuhamya mwiza w'uko Yesu agira neza ashingiye ku byo yakoze i Caluvari.
Ahamya ko Yesu avuga rimwe ibibazo bigahunga. Tom yanyuze mu buzima bw'uburushyi kuva akiri muto, dore ko yabuze ababyeyi akiri muto, akomeza gukotana n'ubuzima ubu ni umugabo utuye mu Bubiligi.
Tom Munyaneza ati 'Turasaba ngo iyi ndirimbo yubake imitima ya benshi, Imana izi ibidukwiriye kandi idufiteho umugambi.'
Tom Munyaneza yashimye Imana nyuma y'uko anyuze mu buzima busharira ikamuhindurira ubuzima
Patient Bizimana avuga ko umuntu ashobora gukurira mu Isi y'ibibazo, nta byiringiro ariko 'Yesu we ni we utubeshaho.'
Mu nyikirizo y'iyi ndirimbo baririmba bagira bati 'Shir'impumu, shir'ubwoba ni ukuri nzi ibyo nzabagirira. Ni byiza, nta ni kibi kirimo, ni njye wabaremye nzi ibyo mukeneye.'
Amashusho y'iyi ndirimbo 'Shir'impumu' agaragaramo Japhet na 5K Etienne bazwi mu rwenya rwitwa 'Bigomba Guhinduka'.
Japhet ni we ukina ubuzima busharira yakuriye mo ku muhanda, ariko nyuma akaza kubona abagirana neza bakamuhindurira ubuzima. Ni mu gihe 5K Etienne we aba akora mu rugo rw'abakire .
Umuramyi Patient Bizimana we avuga ko Imana ifite inzira nziza nyinshi zo kugirira neza umuntu
Amajwi (Audio) y'iyi ndirimbo yatunganyijwe na Knox Beat muri Monster Records n'aho amashusho (Video) yakozwe na Fayzo Pro.
Patient Bizimana ahuje imbaraga na Tom Munyaneza nyuma yo kuririmba mu iserukiramuco rya Iwacu Muzika Festival no gusohora amashusho y'indirimbo 'Warakoze' yakoranye na Nelson Mucyo n'izindi.
Reba video y'indirimbo shir'impumu
Source: Inyarwanda
Source : https://agakiza.org/Tom-Munyaneza-yakoranye-indirimbo-na-Patient-Bizimana-Shir-impumu-yitezeho.html