Izo mbangukiragutabara 40 zifite agaciro k'Amafaranga y'u Rwanda abarirwa muri Miliyari ebyiri zikazahabwa ibitaro by'uturere byo hirya no hino mu gihugu.
Minisitiri w'Ubuzima, Dr. Daniel Ngamije, wavuze mu izina rya Guverinoma y'u Rwanda, yashimye iyo nkunga u Bubiligi buhaye u Rwanda kuko zizafasha u Rwanda guteza imbere ibyerekeranye n'ubuvuzi no guhangana n'indwara zitandukanye harimo n'ibyorezo.
source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/u-bubiligi-bwahaye-u-rwanda-imbangukiragutabara-40