Ubu igihe cyo kwigisha, icyo kugira abantu inama cyararangiye - John Bosco Kabera #rwanda #RwOT

webrwanda
0

CP John Bosco Kabera avuze ibi nyuma y'uko kuri uyu wa 27 Kanama 2020 wari umunsi wa mbere wo kubahiriza amabwiriza aherutse gushyiraho n'ibyemezo by'Inama y'Abaminisitiri yateranye ku wa 26 Kanama 2020, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame, igashyiraho ingamba nshya zo kwirinda no gukumira ikwirakwira ry'icyorezo cya COVID-19, aho muri izo ngamba harimo ko abantu bose bagomba kugeza saa moya z'ijoro (19:00) bamaze kugera mu ngo zabo.

CP Kabera yavuze ko ijroro ry'umunsi wa mbere ryari rigoye aho abantu bamwe batubahirije amabwiriza Leta yashyizeho, ndetse bamwe bahanwe. Aha yavuze ko impamvu byari bikomeye ari uko wari umunsi wa mbere kandi igihe cyose impinduka zikunda kugora abantu kugira ngo bahite bazakira.

Yagize ati: "Iri joro byari bikomeye! Byari bikomeye kubera ko bwari ubwa mbere kandi buri gihe mu minsi ya mbere ya buri kiciro ikunda kugora abantu, kandi erega impinduka ikunda kugora abantu niyo yaba ari iyo kubarinda akaga."

Yavuze ko kandi ibi byatewe n'uko hari abamenye uko ingamba ziteye ariko ntibigere bateganya uburyo ibintu byabo bikorwa ku gihe ngo banateganye igihe bagomba kuba batashye, aha ngo hakiyongeraho n'abantu batumva (abagira umutwe uremereye).

Yagize ati: "Ikindi cyatumye bikomera ni ubuteganye buke. Umuntu akaba yumvise uko ingamba ziteye ariko muri gahunda ze ntashyiremo uko ari buze kutazibangamira, ngo ateganye hakiri kare uko gahunda ze zitaza kugongana n'ingamba Leta imusaba. Indi ngingo ituma ibintu bikomera ni abantu batumva. Aba bantu bose, muri izi ngeri zose baraye bagaragaye muri iri joro, ku ikubitiro."

CP Kabera yakomeje avuga ko Polisi ibaburira ikabasaba kwitwara neza, aho baramutse bubahirije aya mabwiriza yo kwirinda iki cyorezo cya COVID-19 Abaturarwanda babasha kugitsinda.

Gusa avuga ko abantu badashaka kumva ngo bubahirize amabwiriza yose Leta yashyizeho, bagiye kuzajya bahabwa ibihano bikarishye ngo ndetse n'amande bacibwaga agiye kongera mu rwego rwo kugora ngo bibabere isomo rikomeye.

Yagize ati: "Ndashaka kubwira Abanyarwanda badakurikiza ariya mabwiriza ko amande twabacaga agiye kongerwa! Sindi bukubwire umubare wayo ariko araza kuzamurwa cyane k'uburyo umuntu ari busigare ariwe uhitamo. Ubu ni ikibazo cyo guhitamo kuko aho ibintu bigeze n'uburyo isesengura riba ryarakozwe, bigaragaraza ko ibintu bikomeye n'ubwo hari ababikerensa. Abarenga ku masaha yemewe y'ingendo, ibyo birabareba! Ibyemezo twabafatiraga bigiye kuvugururwa n'amande araza kongerwa kandi n'ibinyabiziga byabo turabifunga."

CP Kabera yagarutse ku bafashe ahantu bakagenda bahahindura utubari rwihisha na hamwe mu mahoteli usanga bica nkana amabwiriza yo kwirinda COVID-19, aho yavuze ko polisi igiye kujya ihagera ikahafunga ndetse na nyiraho bagahita bamuca amande nta kumugira inama birimo.

Yagize ati: "Abacuruzaga inzoga barahinduye ahantu akabari cyangwa mu mahoteli aho wasangaga abantu bica gahunda zo kwirinda COVID-19, ubu nitujya tuhagera ni uguhita tuguca amande, nta byo kukugira inama. Ingaruka zizajya zihita zikugeraho ako kanya. Ubu igihe cyo kwigisha, icyo kugira abantu inama cyararangiye."

Kugeza ubu abamaze gusangwamo ubwandu bw'icyorezo cya COVID-19 ni 3672, abitaweho n'ingego zishinzwe Ubuzima bagakira ni 1863, abakirwaye ni 1794, naho abo kimaze guhitana ni 15.

Munsi mike ishize mu umujyi wa Kigali niho hantu hagaragaye umubare munini w'abagaragayeho ubwandu bushya bw'iki cyorezo, ibintu byatumye Inama y'Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 26 Kanama 2020 ifata ingamba zikomeye zo guhangana na COVID-19 zirimo guhagarika ingendo z'imodoka rusange hagati y'Intara n'Umujyi wa Kigali ndetse no kugabanya umubare w'abakozi bakorera mu biro, aho kuri ubu muri Leta ntakurenza 30% ndetse n'amasaha yo gutaha yavanywe ku isaha ya saa tatu (21:00) z'ijoro nk'uko byari bimenyerewe bishyirwa ku isaha ya saa moya (19:00.).

Gusa nk'uko Polisi y'u Rwanda nka rumwe mu nzego zishinzwe gukurikirana iyubahirizwa n'ishyirwa mu bikorwa ry'ingamba Leta yashyizeho ibitangaza, hari abantu bamwe usanga batubahiriza ayo mabwiriza nyamara iriyo gisubizo kirambye cyo guhangana n'iki cyorezo cya COVID-19 gihangayikishije Isi yose muri rusange.

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)