Uburwayi bwa Eugene bwazahaje ubuzima bwe bwose
Karekezi Bernard nawe afite uburwayi nk'ubwa mukuru we
By'umwihariko kuri Munyentwari Eugene, ari nawe ufite uburwayi bukabije ugereranyije na murumuna we, yagerageje kwivuza mu bitaro bitandukanye mu Rwanda ariko ubushobozi buba imbogamizi arataha akomeza kubana n'ubu burwayi. Akato yakuze ahura nako katumye yumva ko nta mukobwa wazamwemerera ko banana, kuko benshi bamuhaga akato bakanamunena cyane.
Ubu Eugene afite umugore umukunda, gusobanura urwo amukunda biramurenga akarira
Igihe cyaje kugera amenyana na Mukandayisenga Claudine wamubereye inshuti nziza bakajya bahuzwa n'amasengesho, ubucuti bwabo buza kuvamo urukundo rutangaje kuko uyu mukunzi we yagiye abuzwa kenshi n'abantu batandukanye barimo n'abayobozi b'inzego z'ibanze batifuzaga ko yashakana na Munyentwari, bavuga ko batifuza kubona uwo muntu urwaye ibyo bita ibibembe.
REBA VIDEO IBIGARAGAZA BYOSE HANO :
Kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Nzeri 2020 ariko, intego y'urukundo rwabo bayigezeho kuko barahiye imbere y'amategeko mu murenge wa Gatore, basezerana kwibanira ubudatana. Munyentwari yageze aho asobanura iby'ubuzima bwe n'urukundo akundwa na Claudine wamwakiriye uko ari, kwihangana biranga amarira arashoka, bizamura amarangamutima y'ikiniga ku batashye ubu bukwe.
Munyentwari Eugene na Mukandayisenga Claudine basezeranye kuzibanira akaramata
Munyentwari Eugene na murumuna we Karekezi Bernard, basaba Leta n'abandi bafite umutima utabara kuba babagaboka bakabasha kubona ubuvuzi kuko ubu burwayi bwabangirije ubuzima cyane. Banasaba kandi ko uwagira umutima w'impuhwe yabafasha no mu mibereho itaboroheye. Uramutse ushaka kubafasha wahamagara Eugene kuri 0780467610
REBA VIDEO IBIGARAGAZA BYOSE HANO :