Umuhanzi The Ben mu gahinda gakomeye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi The Ben n'umuryango we bari mu gahinda gakomenye nyuma yo kubura Kabeho Nuriat wari mushiki we kwa nyina wa wabo witabye Imana.

Ni inkuru yaraye imenyekanye ku mugoroba w'ejo hashize ku wa Kane tariki ya 24 Nzeri 2020, akaba ari inkuru The Ben avuga ko yamenye ari live kuri Instagram.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram,The Ben yavuze ko iyi nkuru yayimenye ubwo yari live kuri Instagram ayibwiwe na mama we amuhamagaye.

Yagize ati"Nari ndi kuri Instagram nganiriza undi muryango wanjye(abafana)mu buryo bw'imbona nkubone, ubwo Mama yampamagaraga arira cyane, ambwira ngo 'Ben, Kabeho ntakiri kumwe natwe'. Ntabwo mwabyumva gusa nabuze umufana wanjye ukomeye. Mushiki wanjye, umutima wanjye washengutse."

Abahanzi batandukanye babajwe n'urupfuy rw'uyu mukobwa barimo Uncle Austin, umuraperi Jay Polly dore ko uyu mukobwa yari mukuru wa Fifi wabyaranye na Jay Polly.

Kabeho Nuriat yitabye Imana
The Ben ari mu kababaro ko kubura mushiki we, Kabeho Nuriat



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umuhanzi-the-ben-mu-gahinda-gakomeye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)