Umunyamakuru Mbabazi Dorothy yavuze uko yigeze gufungirwa mu bitaro yagiye gutara inkuru #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mbabazi yamamaye ubwo yakoraga kuri Radio na TV 1 mu gihe cy'imyaka igera kuri itanu yamaze ariko kuri ubu asigaye akorera Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru, RBA.

Ni umunyamakuru wakunze gukora cyane inkuru zirenganura abaturage, ubuvugizi ndetse n'izindi nkuru abantu bamwe babona ko zishobora gutuma uwazikoze agira ingaruka mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Uyu mubyeyi ufite umugabo bamaze kubyarana umwana umwe avuga ko mu buzima bwe bwa buri munsi yanga akarengane ari nayo mpamvu usanga mu nkuru akora yibanda cyane ku kurwanya abashobora kurenganya abandi.

Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI , yavuze ko ubwo yatangiraga gukora kuri TV1 nawe yagiraga ubwoba bwa zimwe mu nkuru kuko yabaga aziko ashobora kuzikora zikamugiraho ingaruka cyangwa abayobozi yazikozeho bakamugirira nabi gusa ngo byaje gushira kugeza n'ubwo ajya gukora inkuru mu Karere ka Nyagatare ubuyobozi bugashaka kumufungirana.

Icyo gihe yari umuntu wari umaze imyaka itanu aryamye mu bitaro bya Nyagatare nyuma y'imvune ikomeye yari yaragize.

Ati 'Yarampamagaye ambwira uko ameze, ko amaze imyaka itanu aryamye mu bitaro n'uko nta muti akibona gusa ari ukuryama bakaza bakamuhindukiza cyangwa iki… arambwira ati rero nkeneye ubuvugizi.'

'Namubajije niba bazankundira ko ninjira ambwira ko bitazapfa koroha, ariko nabiganirije umuyobozi wacu mu makuru (uwitwa Olivier Ngabirano), ubwo yaranyemereye mfata camera ndagenda.'

Mbabazi avuga ko ubwo yageraga mu bitaro bya Nyagatare yari afite camera mu gikapu arinjira agera ku murwayi ahita amutunga mikoro afata amajwi ariko haza kuza umuntu aramubona ahita ajya kubimenyesha abandi.

Ati 'Mu minota mike nagiye kubona mbona abantu benshi bampagaze hejuru, bambaza icyanzanye hano n'uwampaye uburenganzira mbabwira ko nari nje gusura umurwayi kandi byemewe no gufata amakuru.'

Reba hano ikiganiro twagiranye na Mbabazi

Avuga ko bahise bahamagara umupolisi ufite inyenyeri ebyiri, araza ahita amubwira ngo amuhereze camera undi nawe arayimwima.

'Ariko nari nabicecetse nziko biraza guhita birangira ariko mbonye hajemo umupolisi mpita mpamagara ku kazi, mbabwira uko byangendekeye nibwo bahise bavugisha umuvugizi wa Polisi (Icyo gihe yari Theos Badege) ahamagara aho nari ndi bahita bandekura.'

Mbabazi avuga ko atari aho i Nyagatare yafungiwe gusa ariko aho byagiye biba hose yabaga ari mu kuri kandi byarangiraga bamurekuye.

Itegeko rigenga itangazamaku No 02/2013 ryo ku wa 8 Gashyantare 2013 ryasohotse mu Igazeti ya Leta No 10 yo ku wa 11 Werurwe 2013, niryo rigena uburenganzira, inshingano, imiterere n'imikorere by'itangazamakuru hagamijwe inyungu rusange za rubanda.

Hari igihe abanyamakuru bamburwa ibikoresho by'akazi cyangwa bagasabwa gusiba amajwi cyangwa amashusho bafashe.

Ingingo ya 10 y'itegeko ry'itangazamakuru igira iti 'Ibikoresho by'umunyamakuru ntibifatirwa.' Ikomeza igaragaza ko ariko iyo habayeho icyaha mu itangazamakuru, gufatira amajwi n'amashusho byakemanzwe bikorwa mu nyandiko. Na none ikagira iti 'Gufatira bikorwa gusa ku cyemezo cyihutirwa cy'urukiko bitabujije urubanza gukomeza.'

Reba hano ikiganiro twagiranye na Mbabazi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)