Umusore yahuye n' uruva gusenya aho inzoka y' inkazi yamuriye igitsina ubwo yicaraga ku musarane #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umusore w'imyaka 18 muri Tayirandi habuze gato ngo atakaze urugingo rwe ubwo yakoreshaga umusarani wo munzu.

Siraphop Masukarat yahise ajyanwa kwa muganga vuba na bwangu, nyuma y'uko inzoka isohotse mu gikono cy'umusarani ikamuruma ku gitsina 

Uyu musore yagiye kumva yumva uburibwe bukomeye bw'ikintu kimufashe igitsina ubwo yari yicaye ku musarane, mu guhaguruka asimbukiye hejuru yabonye inzoka nini imurekuye isubira mu gikono cy'umusarana, niko igitsina cye amaraso yari yatangiye gutonyanga.

Ikinyamakuru Naija News dukesha iyi nkuru, kivuga ko ibi byabereye ahitwa Nonthaburi hagati muri Thailand mu birometero 13 werekeza mu Majyaruguru ya Bangkok.

Mama wa Masukarat yagize ubwo bukomeye buvanze n'agahinda nyuma yo kubona ibibaye ku muhungu we, yahise ahamagara imbangukiragutabara bihutana umwana we ku bitaro bya Bang Yai biri hafi aho kugira ngo bite ku bumara bw'inzoka n'igitsina cye cyaviriranaga kubera ko cyakomerekejwe n'amanyo y'inzoka.


Masukarat ati:' Nakoreshaga umusarane, bintunguye nagiye kumva, numva uburibwe nk'unjombye urushinge ku gitsina, nasimbukiye hejuru, ndebye mbona inzoka inagana aho nari nicaye, amaraso yavaga agwa hose, ndizera ko igitsina cyanjye gishobora koroherwa'

Nyuma abashinzwe inyamaswa baje mu nzu bafata inzoka bayishyira mu mumufuka mbere y'uko bayirekurira mu ishyamba ikagendera! Ahari utekereje ko wowe itakugendana!!!

Sutapath ariwe nyir'urugo, avuga ko akibaza ukuntu iyi nzoka yageze mu nzu yabo kugeza igeze mu bwiherero batayibonye. Ati:' Sinzi uko inzoka yinjiye mu rugo rwanjye, byashoboka ko yanyuze mu myobo ihuza umusarane'

'Nziko inzoka yababaje umuhungu wanjye ariko nizeyeko ari bukire, azahorana ubwoba bwo kujya mu musarane, ndashima abakorerabushake bafashe inzoka'

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)