Dr Leon Mugesera umaze imyaka umunani aburana ku byaha bya Jenoside bishingiye ku ijambo yavugiye i Kabaya rifatwa nka rutwitsi, urukiko rw'Ubujurire yari yajuririye icyemezo cyo gufungwa burundu, uru rukiko rwongeye kumukatira iki gihano, ahita akijuririra icyi cyemezo.
Muri Mata 2016 Urukiko Rukuru rwari rwamuhamije icyaha cyo gukangurira gukora jenoside, kubiba urwango ashingiye ku bwoko no gutoteza nk'icyaha cyibasiye inyoko muntu.
Urukiko rw'Ubujurire rwamuburanishije ku bujurire yarushyikirije bw'icyemezo cyo gufungwa burundu yakatiwe n'Urukiko Rukuru, rwasomye uyu mwanzuro mu gikorwa cyafashe amasaha ageze muri atatu.
Uru rukiko rwagarutse ku mpamvu zatanzwe n'uregwa wasabaga guhanagurwaho ibyaha, rwavuze ko Dr Leon Mugesera yavuze ko ibyaha bya Jenoside aregwa byakozwe atari mu Rwanda bityo ko ataryozwa ibintu byabaye adahari.
Uregwa kandi yabwiye Urukiko rw'Ubujurire ko Urukiko Rukuru rwamwimye uburenganzira bwo kwiregura kuko rwanze kumva Abatangabuhamya bamushinjura mu gihe Ubushinjacyaha bwavugaga ko uregwa ari we wiyimye uburenganzira kuko yasabwe urutonde rwa bariya batangabuhamya ntarutange.
Ubushinjacyaha kandi burega Dr Leon Mugesera kuba ijambo yavugiye i Kabaya ku wa 22 Ugushyingo 1992 ari ryo ryakongeje urwango Abahutu bagiriye Abatutsi rukanavamo Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abarenga Miliyoni imwe.
Muri ubu bujurire, Dr Leon Mugesera yavuze ko ririya jambo atigeze akongeza urwango ahubwo ko yahamagariraga abayoboke ba MRND kwanga agasuzuguro, kureka ubugambanyi n'ubushizi bw'isoni.
Uregwa yanavugaga ko iriya mbwirwaruhame ye yari igamije gukangurira abantu kuzashishoza mu matora kuko yari yegereje ariko Urukiko rukavuga ko muri iriya discours ijambo ryavuzwe cyane ari 'Inyenzi' kuko rwavuze inshuro 30 mu gihe ijambo 'amatora' yarivuze inshuro 13.
Urukiko rwagarutse ku byaranze amaburanisha y'uru rubanza rwaba urwo mu Rukiko Rukuru n'uru rwo mu Bujurire, rwavuze ko amagambo Dr Leon Mugesera yavugiye muri iriya nama yaragaragaje urwango afitiye Abatutsi kuko yabise amazina yo kubatesha agaciro nk'Inyenzi n'Inzoka.
Umucamanza yavuze ko Dr Leon Mugesera ahamwa n'icyaha cyo gushishikariza ku mugaragaro kandi ku buryo butaziguye gukora Jenoside kuko mu mbwirwaruhame yavuye i Kabaya n'i Nyamyumba yahamagariraga abahutu kurimbura Abatutsi ngo bagasubizwa aho baturutse muri Abisnia muri Ethiopia.
Yavuze ko ibi bikorwa bya Dr Leon Mugesera byabaye imwe mu ntambwe zaganishije kuri Jenoside yakorewe Abatutsi bityo ko ahamwa n'icyaha cyo gushishikariza ku mugaragaro kandi ku buryo butaziguye gukora Jenoside n'icyaha kibasie inyokomuntu agahanishwa igifungo cya Burundu.
Urukiko rumaze gusoma uyu mwanzuro, Dr Leon Mugesera yahise azamura akaboko yaka ijambo, ahita avuga mu ijwi riranguruye ko ajuririye iki cyemezo ashingiye ku ngingo z'amategeko zirimo ivuga ko mu guca urubanza habayemo akarengane.
Dr Léon Mugesera yafatiwe muri Canada yoherezwa mu Rwanda tariki ya 23 Mutama 2012. Urubanza rwe rutangira kuburanishwa mu mizi tariki ya 17 Mutarama 2013.