Ubu bucuruzi afatanya n'indi mirimo irimo itangazamakuru muri rusange ndetse no kwamamariza abantu, abukorera mu Mujyi wa Kigali mu iduka rye riherereye mu nyubako ya CHIC muri -2/B61
Kabendera ukunze kwiyita TK ari naryo zina yahaye iduka rye ricuruza amavuta n'imyenda y'abagore nk'amakanzu bashobora kwambara bagiye mu biro, gusenga, kujyana ku mazi n'ubundi bwoko bw'imyenda abagore bakenera.
Iri duka rimaze igihe gito ritangiye kandi ricuruza n'inkweto by'umwihariko iz'abagabo n'abana, amashuka yo kuraramo ndetse avuga ko ashobora kuzashyiramo ibindi bintu byinshi uko amikoro azagenda aboneka.
Mu kiganiro na UKWEZI, yavuze ko imyaka amaze mu itangazamakuru ari myinshi ariko nawe ubwe ari kugenda asaza ari nayo mpamvu aba agomba gushaka aho gusazira.
Yagize ati 'Urumva imyaka iri kugenda ishira, tugomba gushaka aho dusazira. Niba maze imyaka 17 mu mwuga w'itangazamakuru haba harabayeho kwizigama kugira ngo nanjye nzagira ibiro byanjye nkoreramo.'
Yakomeje agira ati 'Urabona uko imyaka igenda ishira ntabwo nkiri wa wundi wo kujya ku ikamyo ngo nshyushye abantu, narabikoze nkiri muto ngaceza ariko uko imyaka igenda yigira hejuru ntabwo ngifite ka gaciro ko kuvuga ngo reka ntegereze amafaranga muri ibyo gusa. Uko imyaka igenda ishira rero ngomba kwicara nkaruhuka.'
Reba hano ikiganiro na TK
Yakomeje avuga ko umwihariko w'amavuta acururizwa muri TK Cosmetic Shop ari uko akorwa mu birimo igikakarubamba, Citron, ikinyamujonjorerwa, inkeri n'ibindi bintu by'umwimerere.
Ati 'Umwihariko waho ni amavuta yo kwisiga y'umwimerere, ava mu gihugu cya Turkey kandi akozwe mu bintu by'umwimerere ariko akesha ku buryo niba uri igikara ugakoresha amavuta yacu uzakomeza uri igikara, niba uri inzobe ni uko bizakomeza kugenda kuko ntabwo ahindura uruhu.'
By'umwihariko ku bantu baba bafite ikibazo cy'indwara z'uruhu, TK babashakira amavuta bashobora kwifashisha bagakira izi ndwara.
Uyu mubyeyi avuga ko kuba bakorera mu Mujyi wa Kigali bitababuza kugeza amavuta cyangwa imyenda ku bantu bose baba abari mu ntara ndetse no hanze y'u Rwanda.
Kabendera Tidjara, ni umugore ufite urugo n'abana bane [abahungu babiri n'abakobwa babiri], ni umunyamakuru kuva mu 2002, aho yahereye kuri Radio5 yakoreraga i Arusha ahava ajya kuri Radio Rwanda nabwo kwihugura nyuma aza kuba umukozi.
Tidjara akigera mu Rwanda yahawe gukora ikiganiro cy'Igiswahili cyitwaga 'Hodi Hodi Mitaani', iki ni nacyo umubyeyi we, Kabendera Shinani yakoraga akiri ku Isi. Iki kiganiro kiri mu byatumye Tidjara yiyumvamo imbaraga zikomeye kuko yari atangiye gusigasira umurage wa Shinani.
Reba hano ikiganiro na TK
Ukeneye amavuta meza cyangwa imyenda y'abagore hamagara TK kuri 0788314638