Ubwo ikinyamakuru Ukwezi cyageraga ahabereye aya mahano, twaganiriye n'abantu batandukanye barimo abaturanyi, abavandimwe ba nyakwigendera, umubyeyi wa nyakwigendera waniboneye n'amaso ye umuhungu we yicwa, ndetse n'umuyobozi w'isibo wagiye arwana kenshi n'amakimbirane y'uyu muryango.
REBA VIDEO UMENYE UKO BYAGENZE BYOSE HANO :
Icyo bose bahurizaho ni uko Habineza na Nyiraminani, ku ikubitiro bapfuye ko umugabo yashinjaga umugore we uburaya, bikaza gukurura amakimbirane yatumye biza kugera ubwo umugabo afungishwa n'umugore we ariko yafungurwa agahunga urugo akajya kwibana, aho yagiye nawe aza gushaka inshoreke.
Nyiraminani ngo yaje kumwangisha abana yibyariye, kuva ubwo bafatanya urugamba rwo kumurwanya kugeza ubwo bamubwiye ko bazamwica maze kuri uyu wa Gatatu bamusanga mu murima arimo guhinga baramwica. Ibi byaciye igikuba muri aka gace byabereyemo, kuburyo abo twaganiriye bageraga aho bagafatwa n'ikiniga bakarira.
REBA VIDEO UMENYE UKO BYAGENZE BYOSE HANO :