Kuko mu mwuka umwe twese arimo twabatirijwe kuba umubiri umwe, naho twaba Abayuda cyangwa Abagiriki, naho twaba imbata cyangwa ab'umudendezo. Kandi twese twujujwe umwuka umwe (1Abakorinto 12:13)
Ishusho y'umubiri ikoreshwa muri Bibiliya kugirango yerekane itorero nk'ikintu cy'umwuka. Ibi nibyo intumwa Pawulo atwibutsa mu rwandiko rwa mbere yandikiye Abakorinto igice cya 12. Kristo ni umutwe w'umubiri w'abizera hanyuma abizera nabo bagize igice cy'uwo mubiri.
Ubumwe bw'umubiri ntabwo ari ugusa kw'ingingo. Buri rugingo rugira umumaro utandukanye n'uw'urundi. Ubumwe tuvuga ni uguhuriza cyangwa gukorera hamwe hagati y'ingingo zigize umubiri, muri uko kuzuzanya, umumaro wa buri rugingo ugomba kubahwa. Niba ukuguru kumwe gushaka kujya imbere naho ukundi kuguru kugasubira inyuma , icyo gihe ubumwe buba bwabuze. Umubiri udafite umutwe ugomba gupfa igituma umubiri wuzuye ni uko igihimba kiba gifatanye n'umutwe.
Buri rugingo rw'umubiri rwashyikirijwe Kristo ruzaba rwunze ubumwe kandi rwunge ubumwe n'izindi ngingo zigize umubiri, ziyoboka Umwami.
Turakenerana umwe ku wundi kugira ngo duteze imbere ubumwe buturuka ku bufatanye bwacu
Imana yashyizeho ingingo zigize umubiri nk'uko ibishaka (1Abakorinto 12:18) kandi byose byari mu mugambi wayo wo kugira ngo rumwe rugirire izindi umumaro.
Itorero ryose ryo mu gace ryirebaho ubwaryo, ntirishobora kungukira ku yandi matorero. Umupasiteri wese wanga ko izindi minisiteri z'abandi bapasiteri zikorana nabo muri rusange, aba ashaka gukenesha umubiri. Buri wese akeneye mugenzi we kugirango duteze imbere ubumwe bw'umubiri kuko turi itorero Kristo akaba umutwe waryo.
Gushyira hamwe k'umubiri bigaragarira mu kwita ku mibabaro ya rumwe mu ngingo zigize umubiri (1Abakorinto 1:26) Mugihe mu mubiri wacu urugingo rumwe rurwaye, turwitaho ku buryo bushoboka. Tuvura ibisebe byacu, uburwayi bw'umutwe, uburibwe bwo mu ngingo n'ibindi. Ntabwo dushyira amaboko mu mifuka ngo twumve ko bizikiza, ahubwo turabivura.
Ese ni ikihe kigero twaba tugezeho mugihe dushyira ku ruhande urugingo rurwaye cyangwa se rufite ikibazo aho kurufasha mu buryo bwose bushoboka? ubumwe bwacu buzagaragarira mu kwita ndetse no kwihanganira ingingo zifite ibisebe cyangwa se ibikomere, guha akato, ivangura no kureka ingingo zitameze neza, ni uburyo bwo gutakaza ubumwe ndetse n'ubumuntu.
Ubumwe butavogerwa bw'umubiri wa Kristo bukomeje kuba impamo irenga amadini yose. N'ubwo amacakubiri abaho mu madini yiyita aya gikristo, umubiri wa Kristo ni umwe. Ni ukuri tugomba kumenya igihe dusangiye umugati na vino: "Kuko upfa kurya, akanywa atitaye ku mubiri w'Umwami, aba aririye kandi aba anywereye kwishyiraho gucirwa ho iteka" (1 Abakorinto 11:29)
Isengesho ry'umunsi
Urakoze mukiza kuko waremye ingingo zitandukanye z'umubiri wawe, hari ubutunzi bw'umwuka bukomeye muri buri rugingo kandi ndasengera by'umwihariko buri rugingo rwakomeretse. Ndasenga ngo babone umwanya wabo mu bugingo bwawe. Amen!
Source: www.topchretien.com
Source : https://agakiza.org/Wari-uzi-ko-twese-turi-umubiri-umwe.html