-
- Ifumberi
Nzamuturimana uyu afite imyaka 26. Aturiye ishyamba rya Nyungwe mu Mudugudu wa Kagano, Akagari ka Kizimyamuriro.
Inka yashyikirijwe ni inyana. Yayihawe n'umuryango ubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima, Biocoor, ku bufatanye n'ubuyobozi bw'Akarere ka Nyamagabe.
Ifumberi akesha guhabwa iyi nyana ngo yamusanze mu rugo iwe ku itariki 5/5/2020, mu masaa saba. Yari yicaye mu rugo abona irinjiye, arayifata ayishyira mu nzu, ayiha n'ubwatsi, nuko ahamagara umukozi wa RDB waje akamufasha kuyisubiza mu ishyamba.
Ku kibazo cyo kumenya icyamuteye kutayifungirana ngo ayirye imwizaniye kandi bizwi ko ifumberi iribwa, agira ati "Nigeze kumva kuri radiyo bavuga ko inyamaswa zo muri Nyungwe zikwiye kubungwabungwa kuko zituma igihugu cyacu cyinjiza amadevize. Nanjye narayibonye numva ko ngomba guharanira ko isubira mu ishyamba amahoro."
Yungamo ati "Nabikoze numva ko ndi kurwana ku madevize, none dore mbonye n'inka. Ndashishikariza n'abandi kubungabunga Nyungwe n'ibiyirimo kuko kubikora ari ukwikorera."
Ubwo yashyikirizaga Nzayiturimana iyi nka, umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe, Bonaventure Uwamahoro, yabwiye abaturanyi be ko igihe cyose bagomba guharanira gukora neza.
-
- Nzamuturimana avuga ko yatanze ifumberi atiteze ibihembo, none kubibona ngo byamushimishije
Yagize ati "Uko muri aha mwese buri wese afite ineza yakoze. Uyu munsi twahembye Innocent, ariko n'undi wese wakoze neza izagera aho imugarukire. Jya ukora neza wigendere kuko ineza uba uzayisanga imbere."
Yaboneyeho kubibutsa ko ubuhigi butemewe muri Nyungwe kimwe no kuhatema ibiti cyangwa ibyatsi, kandi ko ubirenzeho akamenyekana abihanirwa.
Ange Imanishimwe, umuyobozi wa Biocoor, avuga ko guhemba Nzamuturimana ari uburyo bwo kugaragariza abaturiye Nyungwe ko bakwiye kuyibungabunga hamwe n'ibiyirimo byose, kandi ko iyo umuntu abiikoze aba ari kurengera ibidukikije bigenzi.
Ati "Umuntu na we ni ikidukikije. Arengeye bagenzi be, akarengera ibidukikije harimo n'inyamaswa, aba akoze ikintu kizima.
source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/yahawe-inka-ayikesha-kubona-ifumberi-ntayirye