Abantu 1,300 bahombejwe na COVID-19 bagiye guhabwa igishoro #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
COVID-19 yagize ingaruka ku bantu b
COVID-19 yagize ingaruka ku bantu b'ingeri zitandukanye harimo n'abacuruzi

Ni abacuruzi bari basanzwe bacuruza amafaranga atari menshi, byatumye hatekerezwa ko ibihumbi 50 byabafasha kongera gutangira, banahabwa inyigisho bakazabasha kugera kure kuruta uko bari basanzwe.

Iyi nkunga bazayihabwa n'ihuriro IPC (Initiative pour la Participation Citoyenne) ryibumbiyemo imiryango itanu itari iya Leta isanzwe ikorera muri utwo turere dutatu.

Ezechiel Usabyimana ni umwe mu bagiye guhabwa kuri iyi nkunga y'igishoro. Atuye mu Murenge wa Gasaka mu Karere ka Nyamagabe. Mbere ya Coronavirus yari atunzwe no gukora amandazi, amwe akayagemurira abandi bacuruzi, asigaye akajya kuyacururiza mu isoko.

Avuga ko ku munsi yakoraga amandazi 150 akayakuramo amafaranga y'ubukode bw'inzu abamo, akanavamo ibikenerwa mu rugo kuva ku myambaro kugera ku mashuri y'abana.

Amafaranga yari yaregeranyije Guma mu rugo ngo yasize ashize, ananirwa kongera gukora uyu murimo, nyamara abakiriya batarahwemaga kumusaba kongera.

Yiyemeje ko nashyikira iyi nkunga azatera imbere kurusha kuko azajya arya makeya akabika menshi.

Agira ati "Inkunga banyemereye igiye gutuma nsubira muri bizinesi. Mbere ya Coronavirus nakoreraga ibihumbi bibiri nkarya kimwe nkabika ikindi, nakorera igihumbi kimwe nkarya 500 nkabika 500. Ariko noneho ayo kubika ni yo azaba menshi. Ninkorera ibihumbi bibiri nzajya mbika 1300 ndye 700 gusa."

Valentine Mukarusa w'i Ngoma mu Karere ka Nyaruguru, ni umuyobozi wa Koperative Ambaruberwe yibumbiyemo abagore b'abadozi n'ababoshyi bo mu Murenge wa Ngoma.

Iyi koperative bayibumbiyemo muri 2016 bamaze guhugurwa, ariko Coronavirus yatumye ubu isigayemo 12. Batanu bananiwe gukomeza kwiyegeranya na bagenzi babo ngo barihe ubukode bw'inzu basizemo ibikoresho byabo, bahitamo gusezera.

Umuryango IPC wabemereye gutanga inkunga ku banyamuryango 12 basigaye, buri wese ku giti cye, ariko Mukarusa avuga ko na ba batanu bazabagarura, bongere gukorera hamwe.

Ati “Bo bavugaga ko bazatera inkunga umuntu ku giti cye, tubasobanurira ikibazo cyacu, baradusura, tubereka imashini zacu zibitse. Turababwira tuti n'ubwo mwatera inkunga buri wese ku giti cye, tuzayishyira muri koperative, ntabwo tuzayijyana mu ngo iwacu.”

Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe, Bonaventure Uwamahoro, avuga ko abakeneye gufashwa kugira ngo bongere kugira umurimo bakora ubinjiriza amafaranga ari benshi, ariko ko n'abazafashwa atari bakeya kuko ngo ubufasha butajya buba bukeya cyane cyane iyo hari ababukeneye.

Asaba abagiye kuremerwa gukora cyane, bakazagera kuri byinshi kurusha uko bari bameze.

Muri abo bantu 1,300 bazafashwa, 519 ni abo mu Karere ka Nyamagabe, 380 bakaba abo mu Karere ka Nyaruguru, naho 401 bakaba abo mu Karere ka Nyamasheke.




source https://www.kigalitoday.com/ubukungu/ubucuruzi/article/abantu-1-300-bahombejwe-na-covid-19-bagiye-guhabwa-igishoro
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)